Monday, 23 Nov 2026
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru Bwageneye Imfashanyo Abahuye n’Ibitero bya ADF
U Burundi Bwateye Utwatsi Amakuru Ko Bufitanye Isano n’Indege Yaguye i Minembwe
RDC:Ambongo Yaburiye Ubutegetsi bwa Tshisekedi ku Mibanire na Kiliziya
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > U Burundi Bwateye Utwatsi Amakuru Ko Bufitanye Isano n’Indege Yaguye i Minembwe
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

U Burundi Bwateye Utwatsi Amakuru Ko Bufitanye Isano n’Indege Yaguye i Minembwe

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: November 23, 2026 2:51 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyahakanye amakuru yavugaga ko indege ya gisirikare yaguye mu gace ka Kalongi, hafi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yari iyacyo, gisobanura ko abasirikare bacyo bari muri icyo gihugu badafite ubushobozi bwo kurwanira mu kirere.

Mu itangazo cyashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko gihakana byimazeyo amakuru yakwirakwijwe binyuze ku muyoboro wa YouTube wa MUGENZA TV, avuga ko indege yaguye mu gace ka Minembwe yari iturutse mu Burundi.

FDNB yemeye ko yohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ariko ishimangira ko abo basirikare bakorera ku butaka gusa kandi ko badafite ibikoresho by’intambara byo mu kirere.

Iki gisirikare cyasabye abantu kwirinda gukwirakwiza amakuru avuga ko indege yaguye i Minembwe yari iyacyo, kiburira ko ayo makuru atagenzuwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Iyi ndege yaguye mu gace ka Kalongi mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026.

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) watangaje ko ari abarwanyi bawo bayihanuye ubwo yari igiye kugaba ibitero ku baturage bo mu gace ka Minembwe.

Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko iyo ndege yari iya FARDC, mu gihe Colonel Rugabo Fidèle wo muri uwo mutwe yumvikanye mu mashusho avuga ko yari indege y’u Burundi, yari yaturutse i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

FRN yatangaje ko abantu bane bari muri iyo ndege, babiri bakaba barapfuye abandi babiri bararokoka. Icyakora, ayo makuru ku mubare w’abari bayirimo n’abapfuye ntiyaremezwa n’inzego za gisirikare mu buryo bwigenga.

Ku rundi ruhande, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri RDC agaragaza ko n’igisirikare cya Congo cyahakanye ko indege y’intambara yacyo yaba yarahanuwe muri ako gace.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana mu buryo bwigenga nyir’iyo ndege, icyayiteye kugwa n’ibyayibayeho mbere y’uko ihanuka, mu gihe amakuru atangwa n’impande ziri mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC akomeje kunyurana.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC:Ambongo Yaburiye Ubutegetsi bwa Tshisekedi ku Mibanire na Kiliziya
Next Article Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru Bwageneye Imfashanyo Abahuye n’Ibitero bya ADF
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

FRN ya Kabila Yatangaje ko Ishobora Gukoresha Ingufu za Gisirikare Ikagera i Kinshasa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubufaransa: Rafale Yakurikiranye Indege y’Uburusiya mu Kirere cya Baltique

By
ICYITEGETSE Florentine

Rubavu:Ivy Summer Fest yongeye kuba nyuma y’ifungurwa rya Nengo Eden Park Hotel

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUUMUTEKANO

RUBAVU: Umusekiriti Yarashe Ukekwaho Kugerageza Kwiba muri SACCO, Arapfa

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?