Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yanenze ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abushinja gushotora Kiliziya Gatolika nyuma y’uko Misa yari iteganyijwe kubera kuri Stade Tata Raphaël yimuriwe ahandi ku mpamvu z’umutekano.
Iyi Misa yari iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami n’Umunsi w’Urubyiruko Gatolika.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwari bwateguye ko izabera kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa, ariko ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo, bumenyeshwa ko iyo stade itagishobora gukoreshwa.
Ibyo byatumye Misa yimurirwa kuri Collège Saint-Raphaël, mu gace ka Limete, ari na ho yabereye.
Cardinal Ambongo ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, agaragaza ko ubuyobozi bwa Kiliziya bwari bwarahawe uburenganzira bwo gukoresha iyo stade, bityo ko kubuhindurira gahunda mu gihe gito byari igikorwa cyo kubusuzugura.
Mu butumwa yatanze, Ambongo yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa, anibaza icyo bwungukira mu gushotora Kiliziya Gatolika.
Yavuze ko impamvu z’umutekano zatanzwe mu kubuza Misa kubera kuri Stade Tata Raphaël zitumvikana, kuko n’ubwo yimuriwe ahandi, yabaye nta kibazo cy’umutekano kivutse.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi umaze igihe urangwa n’impaka ku bibazo bya politiki n’umutekano, by’umwihariko intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Cardinal Ambongo kandi amaze igihe asaba ko habaho ibiganiro bya politiki byitabirwa n’impande zitandukanye kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku bibazo byugarije igihugu.
Kugeza ubu, nta gihamya yashyizwe ahagaragara yemeza ko Perezida Félix Tshisekedi ubwe ari we wafashe icyemezo cyo kubuza Kiliziya Gatolika gukoresha Stade Tata Raphaël.
