Amerika: Abasenateri ba Amerika Batangiye Kwegura kubera Intambara ya Iran

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika Joe Kent yatangaje ko yeguye ku nirimo ye ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu magambo ye ubwo yatangazaga ubwegure bwe avuga ko ” mu marangamutima ye adashobora gushyigikira intambara irimo kubera muri Irani “.

Mu ibaruwa ye yo kwegura, Kent yagize ati: “Irani ntabwo ari yo yateje ikibazo gikomeye ku gihugu cyacu, kandi biragaragara ko twatangije iyi ntambara kubera igitutu cya Israel n’ishyaka ryayo rikomeye ry’Abanyamerika.”Ati “Nshyigikiye indangagaciro na politiki y’ububanyi n’amahanga mwakoreye ubukangurambaga muri 2016, 2020, 2024, mwashyizeho muri manda yanyu ya mbere kugeza muri Kamena 2025, mwari musobanukiwe ko intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati zari umutego wambuye Amerika ubuzima bw’agaciro bw’abakunda igihugu cyacu kandi ukagabanya ubutunzi n’iterambere ry’igihugu cyacu”.

Nk’umusirikare w’intwari wagiye kurwana inshuro zigera kuri 11, kandi nk’umugabo wa Gold Star wapfushije umugore akunda Shannon mu ntambara yakozwe na Israel, sinshobora gukomeza gushyigikira kohereza igisekuru gitaha kurwana no gupfira mu ntambara idafite icyo imaze ku banyamerika cyangwa ngo igaragaze ikiguzi cy’ubuzima bw’Abanyamerika”.

Joe Kent ni uwo mu ishyaka ry’Abarepublika ribarizwamo Donald Trump ubusanzwe yahoze ari umusirikare wa Special Force na CIA muri Amerika yarwanye intambara nyinshi cyane cyane izo mu burasirazuba bwo hagati;Iraki,Syria n’ahandi.

Uwahoze ari umugore we witwaga Shannon Kent yaguye mu ntambara kuko nawe yabaga muri US Navy Cryptologic Technician,uyu mugore we yaguye mu ntambara zo muri Syria mu mwaka wa 2019 apfayasize abana babiri.

Ibi nibyo uyu munyapolitike ashingiraho avuga ko intambara Amerika irwana ntashingiro ziba zifite uretse kumara ubuzima bwabo n’imitungo y’igihugu.

Uyu munyapolitike Joe Kent yatoranyijwe na Trump kuri uwo mwanya muri Nyakanga 2025.

 

Nsanzimana Pierre Celestin

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *