Iran:Perezida Donald Trump yateguje Iran ko igiye kwinjira mu kaga gakomeye

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Perezida Donald Trump yavuze ko azakomeza gufunga ibyambu bya Iran irimo na Horumuzi naho Irai yo ivuga ko igiye guhidura amayeri y’urugamba yo gutsinda Amerika vuba.

Mu gihe agahege kashyizweho hagati ya Iran na Amerika kagiye kurangira,Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko azakomeza gufunga ibyambu bya Irani,anateguza ko Irani igiye kwinjira mu kaga gakomeye kugeza igihe izemerera amasezerano y’amahoro ,mugihe Iran yo yavuze ko ifite andi mayeri mashya y’intambara igihe Amerika yakomeza kuyigabaho ibitero nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf.

Amakuru dukesha Aljazeera avuga ko Irani yavuze ko itazigera yemera kuganirira mu gicucu cy’iterabwoba nubwo agahenge hagati y’impande zombi kumvikanweho biteganyijwe ko kararangira kuri uyu wa Gatatu ku tariki ya 22 Mata 2026.

Perezida Donald Trump yavuze ko bishoboka ko hatazongerwa iminsi y’agahenge nubwo muri Pakistan hakomeje kumanikwa ibyapa bigaragaza ko ibihugu byombi bigiye gusubira mu biganiro by’amahoro.

Ikinyamakuru cya Leta ya Cyisilamu ya Irani,cyatangaje ko Amerika na Isirayeli bagabye ibitero byibasiye Imisigiti, Inzu ndangamurage ndetse n’iz’umuco ziri hirya no hino mu gihugu cya Irani, kandi ibyo bigaragaza ko bafite umugambi mubisha bari gutegura.

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yavuze ko byanze bikunze imigendekere isanzwe y’ubwikorezi mu nzira ya Hormuz igomba gukomeza nubwo impande zihanganye mu ntambara zitaragera ku masezerano y’amahoro.

Igihugu cy’Ubushinwa nicyo cya mbere gifite inyungu yinshi mu bucuruzi bukoresha umuhora wa Horumuz kuko ibisaga 70% bya Peterole ya Iran ihanyuzwa iba yerekeza mu cy’Uushinwa,mugihe Amerika rero yakomeza gufunga ibi byambu ibikomoka kuri peterole mu Bushinwa byazamuka cyane.

Amerika kugeza ubu iracyahagaze ku cyemezo cyayo cyo gusaba Irani guhagarika gukora intwaro za kirimuzi,ibi Irani ikaba yarakomeje gushimagira ko nta burenganzira Amerika ifite bwo kuyinjirira mu mikorere yayo ya buri munsi.

Nsanzimana Pierre Celestin

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *