Mu mujyi wa Goma, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana witwa Mutiya Mwisha Jérémie, wapfuye nyuma yo kugongwa n’imodoka zari zigize convoy y’inyeshyamba za M23 ku wa Mbere tariki ya 20 Mata i Rwasama.
Umurambo w’uyu mwana waje kuboneka nyuma mu buruhukiro (morgue) bw’ibitaro bikuru bya Goma, nyuma y’igihe umuryango we umaze umushakisha utamubona.
Amakuru atangwa n’umwe mu bo mu muryango we (wagize ubwirinzi ku mazina ye), avuga ko Jérémie yapfuye ako kanya amaze kugongwa n’imodoka ya gisirikare yari igenda ku muvuduko ukabije.
Yagize ati: “Nari mufashe akaboko tugiye gutaha ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Haje jeep ya M23 igenda yiruka cyane.
Numvise Jérémie ataka rimwe gusa, ihita imugonga bikomeye ahita apfa.
Abo basirikare ntacyo babajije: bahise bafata umurambo we, bawushyira muri jeep, baragenda”.
Yakomeje avuga ko bamushatse henshi batamubona, kugeza mu gitondo aho bahamagawe babwirwa ko umurambo we wagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro.
Iyi mpanuka yibutsa indi yabaye muri Gashyantare ishize, aho imodoka y’inyeshyamba yagongaga igare ritwara abantu (tricycle) mu muhanda ujya ku kibuga cy’indege cya Goma hafi ya ITIG, igahitana abasivili barenga batandatu ako kanya, abandi benshi bagakomereka.
Mu bihe by’umutekano muke nk’ibi, abaturage n’imiryango y’abahohotewe bakunze guceceka ntibagaragaze ayo makuru cyangwa ngo barege, bitewe n’ubwoba bwo kwihimurirwa.