Umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 wasinyanye amasezerano na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), agamije koroshya ihererekanya ry’abasirikare b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafashwe mpiri n’uyu mutwe.
Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’itariki ya 11 n’iya 12 Mata 2026, ateganya ko abo basirikare bazabanza gushyikirizwa CICR, ari na yo izabahuza na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) agaragaza ko abasirikare bari hagati ya 2,000 na 3,000 ari bo bireba, bakaba bari mu maboko ya AFC/M23.
Aba basirikare bafashwe mu bihe bitandukanye by’imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aaho bamwe mu basirikare bahasize ubuzima, abandi bagafatwa mpiri na M23, mu gihe hari n’abahungiye mu bindi bice.
Hari amakuru avuga ko bamwe muri abo basirikare bafashwe nyuma yo kugotwa mu mirwano ikomeye, abandi bagafatwa nyuma yo gushyira hasi intwaro bitewe n’ibura ry’ibikoresho n’amasasu.
Abana bato barimo
Bamwe muri abo basirikare, cyane cyane abakiri bato batarageza ku myaka y’ubukure, bamaze gushyikirizwa CICR kugira ngo ibafashe gusubizwa i Kinshasa.
Imbogamizi ziracyahari
Nubwo igikorwa cyo kubashyikiriza CICR cyatangiye, haracyari imbogamizi ku basirikare batarashyikirizwa, zirimo ibura ry’ibikoresho n’aho babarizwa mu buryo buboneye, ndetse n’uko Guverinoma ya Congo itaremera guhita ibakira bose.
Amakuru aturuka mu nzego za Leta ya RDC avuga ko mbere yo kwakira abo basirikare, Kinshasa ishaka kubanza kugenzura imyirondoro yabo.
Ibi byanagejejwe ku ruhande rwa AFC/M23 mu biganiro biri kubera i Montreux mu Busuwisi, bigamije gushaka umuti urambye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.