JD Vance Yhanangirije Papa Leo XIV ku Magambo ye ku Ntambara n’Inyigisho za Kiliziya

Florentine Icyitegetse
3 Min Read

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yasabye Papa Leo XIV kwitonda mu bitekerezo atangaza ku bijyanye na tewolojiya, nyuma y’uko uyu mupapa agaragaje kutishimira uburyo Amerika yitwara mu bibazo by’intambara ku rwego mpuzamahanga.

Vance, usanzwe ari Umugatolika, yanenze amagambo ya Papa Leo XIV wavuze ko Yezu adashyigikira abakoresha intwaro cyangwa abagaba ibitero.

Yavuze ko ayo magambo atajyanye n’amateka, agaragaza ko hari ibihe ibikorwa bya gisirikare byagiye bigira uruhare rukomeye mu kurengera inyungu z’ikiremwamuntu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Turning Point USA yabereye i Athens muri Georgia, Vance yatanze ingero z’amateka, abaza niba Imana itari ku ruhande rw’Abanyamerika bafashije kubohora u Bufaransa mu maboko y’Abanazi, cyangwa abatanze ubuzima bwabo mu gutabara abari bafungiwe mu nkambi za Holocaust. Yavuze ko ku bwe, igisubizo ari “yego”.

Nubwo yagaragaje ko yubaha uruhare rwa Papa mu bibazo by’imibereho n’imyitwarire ya muntu, birimo nk’abimukira n’ubuzima bw’abana batavuka, Vance yemeye ko hari aho batandukaniye cyane mu bitekerezo, cyane cyane ku bijyanye n’intambara n’imikoreshereze y’ingufu za gisirikare.

Ati: “Nk’uko ari ingenzi ko abayobozi ba politiki bitonda mu byo batangaza, ni na ko bikwiye ko n’umupapa yitwararika mu byo avuga ku nyigisho za tewolojiya”.

Aya magambo aje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Papa Leo XIV na Donald Trump, aho bamaze iminsi baterana amagambo mu ruhame no ku mbuga nkoranyambaga.

Papa Leo XIV aherutse kunenga intambara iri kubera muri Iran, ashimangira ko isi ikwiye guharanira amahoro ashingiye ku ndangagaciro z’Ivanjili.

Mu gusubiza, Trump yamwise umuntu udafite imbaraga mu bijyanye n’umutekano, anavuga ko atabasha gusobanukirwa neza ibibazo bya politiki mpuzamahanga.

Mu ruhande rwe, Papa Leo XIV yavuze ko adatewe ubwoba n’iyo myitwarire, anemeza ko azakomeza kuvugira amahoro no gushishikariza isi kuyoborwa n’ubwumvikane.

Ibi byakuruye impaka zikomeye mu Bakirisitu Gatolika bo muri Amerika, aho bamwe bashyigikiye Papa, bavuga ko amagambo ya Trump adakwiriye ku muyobozi w’idini.

Byongeye kandi, ibi byose byabaye mu gihe Trump yari aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI imugaragaza nka Yezu Kristu.

Iyo foto yateje impaka nyinshi, bituma ayisiba nyuma, asobanura ko yari igamije kwerekana ko ari “umuntu uri kuvura igihugu gifite ibibazo”.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *