Minisitiri Nduhungirehe Yasabye Amahanga Kugira icyo Akora ku Mutekano w’Abatutsi muri RDC

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye gusaba umuryango mpuzamahanga kudahumiriza imbere y’ibibazo by’umutekano bivugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byibasira bamwe mu baturage barimo Abatutsi b’Abanye-Congo, cyane cyane Abanyamulenge.

Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yibanze ku masomo akomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igamije kurebera hamwe uko kwibuka, kwiyunga no kongera kwiyubaka byafasha gukumira ibyaha ndengakamere mu bihe biri imbere.

Mu ijambo rye, Nduhungirehe yavuze ko mu Burasirazuba bwa RDC hari ibikorwa by’urugomo n’ivangura rushingiye ku moko, bikomeje guteza ubwicanyi no kwimura abaturage, ashimangira ko ibyo bikwiye kwitabwaho byihutirwa n’amahanga.

Yagize ati ko guceceka mu gihe hari ibimenyetso by’ibikorwa nk’ibi bishobora gufatwa nko kuba ubufatanyacyaha, agaragaza ko amateka yagaragaje ingaruka zo kudahagarika hakiri kare ingengabitekerezo y’urwango.

Yanibukije ko isi ifite inshingano zo kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugira ngo hatongera kubaho ibyaha nk’ibyo mu bindi bice by’isi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gifite isano n’amateka ya nyuma ya Jenoside yo mu 1994, ubwo bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiraga muri icyo gihugu, ibintu byaje kubyara imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuvugwa mu makimbirane yo muri ako karere.

Yasoje ashimangira ko hakenewe ingamba zifatika kandi zihuse z’umuryango mpuzamahanga kugira ngo hakumirwe ko ihohoterwa rikomeza gukwira no gukomera.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *