Ibisasu bya ‘drones’ byibasiye centre ya Mibembwe kuri uyu wa mbere bituma benshi bava mu byabo”
Urubuga rw’amakuru rw’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi ruvuga ko FARDC mu kwezi gushize yakoresheje indege za ‘drones’ za TAI Anka ,zikorerwa muri Turkiya mu bitero muri Kivu y’EpfoAhavuye isanamu,Turkey Army
Ibitero by’indege zitajyamo abapilote zizwi nka ‘drones’ by’ingabo za leta ku wa mbere byibasiye agace ka Minembwe-centre mu burasirazuba bwa RD Congo bituma “benshi bava mu byabo” barahunga nk’uko sosiyete sivile yaho yabibwiye BBC Gahuzamiryango.
‘Drones’ zirasa ibisasu na ‘drones kamikaze’ (zihita ziturika) z’ingabo za leta zamishe ibisasu kuri iyo ‘centre’ yo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo kuva mu gitondo cyo ku wa mbere, nk’uko Sebagabo Mufashi ukuriye sosiyete sivile ya Minembwe yabibwiye BBC mu butumwa bwanditse.
Hari hashize iminsi hari agahenge muri ako gace kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho bakorana na AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye yamaze iminsi yakabayemo mu mpera z’ukwezi gushize.
Lawrence Kanyuka, uvugira umutwe wa AFC/M23, yatangaje ko ibyo bitero “biraswa buhumyi byibasira nkana abaturage b’abasivile” bigatera impfu z’abantu, naho abandi benshi bagahunga.
BBC dukesha iyi nkuru yasabye igisirikare cya leta kuvuga ku bitero byo ku wa mbere i Minembwe centre, nta cyo kirasubiza kugeza ubu.
Gusa mbere igisirikare cya FARDC cyahakanye kurasa ku baturage kivuga ko muri ako karere kirimo kurwana na Twirwaneho kandi ko kigamije kuyivana muri Minembwe aho abo barwanyi bafashe kuva mu ntangiriro za 2025.
Ibitero byo ku wa mbere mu ho byarashe harimo inzu ikoreramo Radio Communautaire Tuungane kandi mu bo byakomerekeje harimo umwana w’imyaka 11, nk’uko Sebagabo yabibwiye BBC.
Ikigo ACLED gikusanya amakuru ku makimbirane n’intambara kivuga ko mu kwezi gushize cyabaruye ibitero byinshi byo mu kirere kurusha ikindi gihe mbere muri DR Congo.
Urubuga rw’amakuru rw’ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi ruvuga ko mu kwezi gushize FARDC yongereye ibitero byo mu kirere muri teritwari za Mwenga na Fizi muri Kivu y’Epfo na Masisi muri Kivu ya ruguru.
Urwo rubuga ruvuga ko FARDC ikoresha drones za CH-4 zikorerwa mu Bushinwa na TAI Anka zo muri Turkiya hamwe n’indege z’intambara (fighter jets) na kajugujugu zigaba ibitero.
Urwo rubuga ruvuga ko M23 na yo mu kwezi gushize yakoze ibitero bya za ‘drones kamikaze’ ku kibuga cy’indege cya Kisangani aho uwo mutwe uvuga ko ari ho ibitero byo mu kirere bya FARDC bitegurirwa kandi bituruka.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wari washyize imbaraga mu kugera ku mahoro hagati ya Kinshasa na M23, muri ibi byumweru bicye bishize uyu muhate usa n’urimo kugenda buhoro.
Ni mu gihe biganiro bya Doha bimaze igihe bihagaze kandi bishobora no gutinda gusubukura kubera intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwo hagati.
Hagati aho mu mpera z’icyumweru gishize, inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yasabye impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo “guhagarika imirwano no kubahiriza amasezerano y’agahenge”.