Itsinda ry’abanyeshuri n’abashakashatsi baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije kwiga no gusobanukirwa neza ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko ndetse n’ihatanira umutungo kamere.
Muri uru ruzinduko, iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho ryakiriwe rikanahabwa ikiganiro na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Ikiganiro cyatanzwe cyagarutse ku ngaruka z’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko n’ihatanira umutungo kamere ku mutekano w’ibihugu, ndetse n’uburyo u Rwanda rwahanganye n’ibibazo nk’ibyo binyuze mu ngamba zitandukanye zo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Abitabiriye uru rugendoshuri basobanuriwe kandi politiki, inzego n’uburyo igihugu cyashyizeho kugira ngo gikumire amakimbirane ndetse gihangane n’ibibangamira umutekano, ibintu byafashije u Rwanda kugera ku rwego rushimishije rw’umutekano n’ituze.
Madamu Halima Zanna, uyoboye amasomo muri iri shuri akaba ari na we wahagarariye iri tsinda, yashimye uburyo bakiriwe ndetse n’ubumenyi bahawe.
Yavuze ko amasomo bungukiye mu Rwanda azabafasha kurushaho gusobanukirwa uburyo ibihugu bishobora gukumira amakimbirane no kubaka amahoro arambye.
Uru ruzinduko rugaragaza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Nigeria mu rwego rw’ubushakashatsi n’inyigisho zishingiye ku mutekano, aho ibihugu byombi bikomeje gusangizanya ubunararibonye mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika.
rwandatribune.rw