Ibitero bya Israel byahitanye abantu batanu mu majyepfo ya Libani, barimo n’umunyamakuru, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru cya Libani (NNA).
Ibi bikaba byakomeje kongera umwuka mubi mu gihe agahenge kari gasanzwe gafite intege nke.
Nk’uko NNA yabitangaje ku wa Gatatu, igitero cya mbere cya Israel cyibasiye imodoka mu mudugudu wa at-Tiri uri mu majyepfo ya Libani, gihitana abantu babiri bari bayirimo.
Ingabo za Israel zatangaje ko zagabye ibitero ku modoka ebyiri zari zivuye ahantu hakoreshwaga n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah.
NNA kandi yatangaje ko igitero cyakurikiyeho cyibasiye inyubako muri uwo mudugudu, kigakomerekeramo umunyamakuru wari wahungiyemo, agafungirwa munsi y’ibisigazwa by’inyubako yasenyutse gusa nyuma yaje gusangwa yapfuye.
Uwo munyamakuru witwaga Amal Khalil, yakoreraga ikinyamakuru Al Akhbar, nk’uko umukoresha we yabyemeje.
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Heidi Pett, uri gutangariza i Tyre mu majyepfo ya Libani, yavuze ko abanyamakuru babiri ba Al Akhbar, Amal Khalil na Zeinab Faraj, bari bagiye aho igitero cya mbere cyabereye kugira ngo bakurikirane amakuru.
Yagize ati: “Abo banyamakuru bari bagiye kureba aho imodoka yari yarashwe n’indege itagira umupilote ya Israel, igahitana abaturage babiri muri at-Tiri”.
Yakomeje avuga ko mu masaha menshi, abakozi b’umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge n’abandi bashinzwe ubutabazi bagerageje kugera kuri abo banyamakuru, ariko bikanga kubera ko ibitero bya Israel byakomeje muri ako gace.
Minisitiri w’Itangazamakuru wa Libani, Paul Morcos, yamaganye igitero cya Israel cyagabwe ku banyamakuru.
Zeinab Faraj yajyanywe mu bitaro byo hafi aho, aho bivugwa ko arembye cyane kandi akeneye kubagwa byihutirwa.
Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yari yabanje gutangaza ko Israel yakurikiranye abo banyamakuru ikibasira inyubako bari bahungiyemo.
NNA yongeyeho ko igitero cya Israel cyanibasiye umuhanda munini uhuza uwo mudugudu na Haddatha, hagamijwe kubuza imbangukiragutabara kugera kuri abo banyamakuru.
Minisitiri w’Itangazamakuru wa Libani, Paul Morcos, yamaganye igitero cya Israel cyagabwe ku banyamakuru.
Turamagana cyane iki gitero, kandi dushyira Israel mu nshingano zose zo kurinda umutekano wabo.
Turanashimangira ko ari ngombwa guhita hafatwa ingamba zo kubarinda no kwemeza ubwisanzure bw’itangazamakuru mu kazi kabo,” ni ko Paul Morcos yabivuze ku rubuga rwa X (formerly Twitter).
Kampire Yvette
rwandatribune.rw