Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) yatangaje ko John Phelan wari ushinzwe kuyobora ingabo zirwanira mu mazi (Navy) atakiri kuri uwo mwanya, kuko yasezerewe mu buryo bwihuse.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, havugwamo ko iki cyemezo cyafashwe kigahita gishyirwa mu bikorwa ako kanya, ariko ntihatangajwe impamvu nyayo yatumye ava kuri uwo mwanya.
Nubwo ubuyobozi bwa Pentagon butagize byinshi busobanura, amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times agaragaza ko iri yegura rifitanye isano n’ubwumvikane buke bwari bumaze iminsi hagati ya Phelan n’abayobozi bakuru muri iyo minisiteri.
By’umwihariko, batumvikanaga ku buryo bwo kuvugurura gahunda yo kubaka no guteza imbere amato y’intambara.
Uyu mwanya wa Umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi ufite uburemere bukomeye, kuko uwuriho agenura ibikorwa by’abasirikare benshi bagera hafi kuri miliyoni imwe, barimo abo mu Navy, Marines n’abasivile bakorana na bo.
Uku guhindurirwa imirimo kwa Phelan kubaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gushyira imbaraga mu kurinda umutekano wo mu mazi, cyane cyane mu bijyanye no kugenzura ubwato bwa Irani mu muhora wa Strait of Hormuz, ahafatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bw’isi.
Phelan abaye umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cya Amerika bavuye ku myanya yabo muri uku kwezi kwa Mata.
Mu minsi yashize, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yari na we yasabye umugaba mukuru w’ingabo, Randy George, kwegura.
John Phelan yari amaze igihe gito atangiye izi nshingano, kuko yazitangiye muri Werurwe 2025.
Kugeza ubu, yasimbuwe by’agateganyo n’uwari umwungirije, Hung Cao, mu gihe hagitegerejwe uzahabwa izi nshingano burundu.
rwandatribune.rw