Guhera ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, mu Mujyi wa Kigali hazatangizwa gahunda nshya igamije koroshya ingendo no kugabanya ubucucike bw’imodoka, aho imihanda imwe n’imwe izashyirwaho igisate cyihariye kigenewe bisi zitwara abagenzi.
Iyi gahunda izajya ikurikizwa cyane cyane mu masaha akunze kuba arimo urujya n’uruza rwinshi rw’abantu, ariyo ya mu gitondo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00) kugeza saa yine (10h00), ndetse no ku mugoroba kuva saa kumi (16h00) kugeza saa tatu z’ijoro (21h00).
Muri aya masaha, icyo gisate kizajya gikoreshwa gusa na bisi n’ibinyabiziga byemewe byihariye (ndakumirwa), mu gihe ibindi binyabiziga bizajya bikoresha ibisate bisanzwe by’umuhanda.
Mu yandi masaha asigaye, iyi mihanda izajya ikoreshwa mu buryo busanzwe nta vangura, hagamijwe guha ubwisanzure abakoresha umuhanda bose igihe ubwinshi bw’abawukoresha bugabanutse.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hashyizweho ibyapa byihariye bigaragaza neza iyi gahunda nshya, kugira ngo abashoferi n’abakoresha umuhanda bose bayimenye kandi bayubahirize.
Ibi byapa bizafasha mu kuyobora neza urujya n’uruza no kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka cyangwa akabangamira gahunda.
Iyi gahunda nshya ije mu gihe Kigali ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’ubucucike bw’imodoka, by’umwihariko mu masaha y’akazi, aho abaturage benshi baba berekeza cyangwa bataha bava ku kazi.
Gutandukanya ibisate by’imihanda bigenewe bisi n’ibindi binyabiziga biteganyijwe ko bizihutisha serivisi zo gutwara abagenzi, bityo bigafasha abantu kugera aho bajya ku gihe.
Abaturage n’abatwara ibinyabiziga barasabwa kumenya neza iyi gahunda no kuyubahiriza, mu rwego rwo gufatanya guteza imbere umutekano wo mu muhanda no kunoza imigendekere y’ikorwa ry’ingendo mu mujyi.
Ubuyobozi bukomeza gushishikariza abaturarwanda by’umwihariko abatuye Kigali, gukoresha uburyo bwo gutwara abantu benshi (public transport), kuko ari imwe mu nzira zifatika zo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga no kurengera ibidukikije.
Iyi gahunda biteganyijwe ko izakomeza kunozwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage n’isesengura ry’ingaruka zayo mu buzima bwa buri munsi bw’abakoresha umuhanda.
Rwarinda Gaston
rwandatrubune.rw