Washington: u Rwanda na RDC Byongeye Guhura mu Biganiro by’Amahoro, Icyizere Kirahari Nubwo Hakiri Imbogamizi

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bongeye guhurira mu nama yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagamije gusuzuma aho gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro igeze.

 

Iyi nama yabaye ku wa 23 Mata 2026, ikaba iya gatanu ihuza impande zitandukanye ziri mu murongo wo kugarura ituze mu burasirazuba bwa RDC.

 

Yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu birimo u Rwanda, RDC, Amerika, Qatar na Togo, hamwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

 

Mu byo baganiriyeho harimo kureba intambwe imaze guterwa ugereranyije n’inama yabanje yabaye muri Werurwe 2026, aho impande zombi zari zatangiye kugaragaza ubushake bwo kugabanya ubushyamirane bwari bumaze igihe.

 

Leta ya Qatar yagaragaje aho ibiganiro bigeze hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, bikomeje gufatwa nk’inzira imwe ishobora gutuma ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo kigabanyuka.

 

Abakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro bavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa, banashimira uruhare rw’u Busuwisi rwakiriye ibiganiro biheruka byabereye i Doha byafashije gukomeza gusunika iyi gahunda.

 

Aya masezerano yashyizweho umukono bwa mbere muri Kamena 2025, agamije cyane cyane kurandura umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwashyize ku mupaka, no kongera ubufatanye mu by’umutekano n’ubukungu hagati y’impande zombi.

 

Mu Ukuboza 2025, aya masezerano yongeye gushimangirwa n’abakuru b’ibihugu, barimo Paul Kagame na Félix Tshisekedi, imbere ya Donald Trump, hanongerwamo ingingo zijyanye n’ubufatanye mu bukungu.

 

Nubwo hari aho bigeze neza, haracyari imbogamizi, aho by’umwihariko RDC isabwa kongera imbaraga mu guhangana n’umutwe wa FDLR. Ku ruhande rw’u Rwanda ho, ruvuga ko ruzakomeza kubahiriza ibyo rwiyemeje, ariko rukibutsa ko gukuraho ingamba zarwo z’umutekano bizashingira ku irandurwa ry’uwo mutwe.

 

Muri rusange, ibiganiro bikomeje gutanga icyizere, nubwo urugendo rugana ku mahoro arambye rukiri rurerure kandi rusaba ubufatanye bw’impande zose.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *