Urukiko rwa Cassation muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasubitse kugeza ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026 ikomeza ry’iperereza mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, hamwe n’abo bareganwa, bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026, ryaranze no gusohoka kwa Constant Mutamba mu cyumba cy’iburanisha mbere y’uko impaka zikomeza.
Mbere yo kuva mu rukiko, Mutamba yari yabanje kwamagana ububasha bw’Urukiko rwa Cassation bwo kuburanisha uru rubanza ndetse anashidikanya ku buryo bwakurikijwe mu kumutangiza imbere y’ubutabera. Nubwo yavuye mu cyumba cy’iburanisha, urukiko rwakomeje gusuzuma dosiye ye adahari.
Nyuma y’ibyo, abacamanza bumvise Chancard Bolukola, wahoze ari umuhuzabikorwa w’agateganyo wa FRIVAO, ndetse na Bernard Kalombola, wahoze ayobora inama y’ubutegetsi y’iki kigo cya Leta, cyiyunze ku rubanza nk’uruhande rwasabye indishyi.
Urukiko rwatangaje ko urubanza ruzakomeza ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026, rukomeza iperereza kuri dosiye yose.
Rwanasobanuye ko icyo cyemezo gifatwa nk’icyamenyeshejwe impande zose zirebwa n’urubanza, harimo na Constant Mutamba, nubwo yari yamaze kuva mu cyumba cy’iburanisha.
Muri uru rubanza, Constant Mutamba akurikiranweho kuba yaratanze uburenganzira bwo gukoresha amafaranga mu buryo bushyirwa mu majwi ko butubahirije amategeko, aho bivugwa ko hakozwe kwishyura arenga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika mu buryo budasobanutse, amafaranga yari aya FRIVAO — Ikigega gishinzwe gusana no guha indishyi abahohotewe n’ibikorwa bitemewe bya Uganda muri RDC.
Iperereza rikomeje rikaba ritegerejweho kumenya niba ayo mafaranga yarakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’uruhare rw’abaregwa bose muri iki kibazo cy’imari gikomeye.
Rwandatribune.rw