Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kagame Yakiriye Perezida Mushya wa Bénin Watangiye Uruzinduko rw’Akazi mu Rwanda
AMAKURUPOLITIKE

Kagame Yakiriye Perezida Mushya wa Bénin Watangiye Uruzinduko rw’Akazi mu Rwanda

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 16, 2026 4:14 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Wadagni yageze mu Rwanda ku wa 16 Nzeri 2026, aho yakiriwe na Perezida Kagame.

Uru ruzinduko rwibanze ku gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Bénin bifitanye imikoranire mu byerekeye ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiraga uruzinduko muri Bénin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 agamije guteza imbere ubufatanye hagati yabyo. Muri ayo masezerano harimo iryo gukumira ikibazo cyo gusoresha kabiri.

Uruzinduko rwa Wadagni mu Rwanda rubaye nyuma y’amezi make atangiye kuyobora Bénin.

Yatorewe kuyobora icyo gihugu ku wa 12 Mata 2026, atsinda amatora ku majwi arenga 94%.

Ku wa 24 Gicurasi 2026 ni bwo Wadagni yarahiriye kuyobora Bénin, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Perezida Wadagni yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma yo kumara imyaka 10 ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Bénin.

Nubwo ari ubwa mbere asuye u Rwanda nka Perezida, Wadagni yari asanzwe azi igihugu ndetse n’abayobozi bacyo.

Muri Nzeri 2023, ubwo yari akiri Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, yaje mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, ageza kuri Perezida Kagame ubutumwa bw’umukuru w’igihugu wari ushinzwe kuyobora Bénin icyo gihe.

Uruzinduko rwe rushya rubaye mu gihe u Rwanda na Bénin bikomeje kwagura umubano w’ibihugu byombi, hashingiwe ku bufatanye mu nzego zirimo ubukungu, ikoranabuhanga, imiyoborere n’umutekano.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na RDC: Kongera guhura i Genève mu Biganiro ku Masezerano y’Amahoro Biracura iki?
Next Article Kagame Welcomes Benin’s New President on Rwanda Visit
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Ese u Rwanda Rugiye Kwakira Ikigo cy’Abimukira Basubizwa Mu Bihugu Byabo?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kaminuza y’u Rwanda Yahawe Miliyoni 3 z’Amadolari kubera Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Uburezi n’Ubuzima muri Afurika

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: CENCO na ECC Batangiye Kugisha Inama Abanyapolitiki ku Mushinga wa Tshisekedi

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yagabye Ibitero Bikomeye Kuri Iran Nyuma y’Ibitero ku Mato Muri Hormuz

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?