Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
AMAKURU

Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 9, 2026 9:58 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Gasana Isaie, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu guhishira uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Rwanda Tribune yamenye ko Gasana Isaie yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.

Uyu muyobozi akekwaho guhishira ibikorwa by’uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge mu Murenge wa Kansi ayoboye, mu gihe inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha zimaze iminsi zikaza ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bikekwa ko bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye itangazamakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko ntiyatangaza birambuye ibyaha akekwaho.

Rwanda Tribune kandi yamenye ko Gitifu wa Kansi atari we wenyine uri gukurikiranwa muri iki kibazo, kuko amakuru avuga ko n’Umukuru w’Umudugudu uruganda rukekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge rwubatsemo na we yatawe muri yombi.

Abantu 80 bamaze gutabwa muri yombi
Ifatwa ry’aba bayobozi rije mu gihe u Rwanda rwakajije ibikorwa byo kurwanya inganda n’abantu bakekwaho gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ku wa Gatandatu, RIB na Polisi y’u Rwanda berekanye abantu 16, barimo ba nyiri inganda ndetse n’abakozi bazo, bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bimwe muri byo bikaba byaravuzwe ko byagize ingaruka ku buzima bw’ababinyoye.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abantu 80 bamaze gutabwa muri yombi hirya no hino mu gihugu, muri bo hakaba harimo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.

RIB na Polisi byavuze ko iperereza rigikomeje, ku buryo hari abashobora kurekurwa mu gihe bitagaragaye ko bafite uruhare mu byaha bikurikiranwa, mu gihe abandi bashobora gutabwa muri yombi bitewe n’ibizagaragazwa n’iperereza.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara
Next Article Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Tshisekedi Yavuze ko Ibiganiro by’Igihugu Bizatangirira mu Ntara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Rugezi: Urugamba Rwahitanye Abasirikare Benshi b’u Burundi, Barimo Capitaine Barutwanayo Sylvestre

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Rutshuru: Abantu Bane Barimo Umuyobozi w’Agace Kari mu Buyobozi Bwa M23 Bishwe Batezwe Igico i Kasheshero

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC-Fizi: Imirwano Mishya Hagati y’Ingabo za FARDC na AFC/M23 Muri Kanguli, Masunga na Nakiehele Yakuye Abaturage mu Byabo

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?