Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
AMAKURU

Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 9, 2026 9:58 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Gasana Isaie, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu guhishira uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Rwanda Tribune yamenye ko Gasana Isaie yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.

Uyu muyobozi akekwaho guhishira ibikorwa by’uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge mu Murenge wa Kansi ayoboye, mu gihe inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha zimaze iminsi zikaza ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bikekwa ko bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye itangazamakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko ntiyatangaza birambuye ibyaha akekwaho.

Rwanda Tribune kandi yamenye ko Gitifu wa Kansi atari we wenyine uri gukurikiranwa muri iki kibazo, kuko amakuru avuga ko n’Umukuru w’Umudugudu uruganda rukekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge rwubatsemo na we yatawe muri yombi.

Abantu 80 bamaze gutabwa muri yombi
Ifatwa ry’aba bayobozi rije mu gihe u Rwanda rwakajije ibikorwa byo kurwanya inganda n’abantu bakekwaho gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ku wa Gatandatu, RIB na Polisi y’u Rwanda berekanye abantu 16, barimo ba nyiri inganda ndetse n’abakozi bazo, bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bimwe muri byo bikaba byaravuzwe ko byagize ingaruka ku buzima bw’ababinyoye.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abantu 80 bamaze gutabwa muri yombi hirya no hino mu gihugu, muri bo hakaba harimo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.

RIB na Polisi byavuze ko iperereza rigikomeje, ku buryo hari abashobora kurekurwa mu gihe bitagaragaye ko bafite uruhare mu byaha bikurikiranwa, mu gihe abandi bashobora gutabwa muri yombi bitewe n’ibizagaragazwa n’iperereza.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara
Next Article Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Minisitiri w’Intebe wa Qatar Agiye i Tehran mu Rwego Rwo Gusubukura Ibiganiro Hagati ya Iran na Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERAUMUTEKANO

Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUAMATANGAZOMU MAHANGA

DRC: Umupaka wa Petite Barrière i Goma Wongerewe Amasaha yo Gukora

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi akurikiranyweho guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?