Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko ibiganiro by’igihugu bigamije kugarura amahoro, ubumwe n’ubwiyunge bitazatangirira i Kinshasa, ahubwo ko bizatangirira mu ntara z’igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku gihugu ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, Tshisekedi yavuze ko Kinshasa izaba ari ho ibi biganiro bisozerera, nyuma y’uko ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage bo mu ntara zitandukanye bizaba byakusanyijwe.
Yasobanuye ko mbere y’inama nkuru izabera i Kinshasa, hazabanza kuba ibiganiro cyangwa inama z’ibanze ku rwego rwa buri ntara.
Izo nama zizitabirwa n’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abadepite n’abasenateri batorewe iyo ntara, abahagarariye inzego z’imitegekere y’uturere, amashyaka n’amatsinda ya politiki yaba ari ku butegetsi cyangwa mu batavuga rumwe na bwo, imiryango itari iya Leta, abayobozi b’amadini, ab’umuco gakondo, ndetse n’abahagarariye inzego z’ubucuruzi, ubukungu, amashuri makuru n’ubushakashatsi.
Buri rwego cyangwa itsinda rizagira uruhare muri ibi biganiro rizatanga ibyihutirwa ribona ko bikwiye kwitabwaho ndetse rinagaragaze ibisubizo ryifuza.
Ibyo bitekerezo byose bizakusanywa bihurizwe hamwe mu nyandiko imwe izagaragaza ibyifuzo by’igihugu muri rusange. Iyo nyandiko ni yo izashingirwaho mu biganiro bikuru bizabera i Kinshasa.
Tshisekedi yavuze ko mu minsi iri imbere azashyiraho iteka rya Perezida rishyiraho Komite ishinzwe gutegura ibiganiro by’igihugu bigamije amahoro, ubumwe bw’igihugu no kuvugurura imikorere ya Leta.
Iyo komite izaba ishinzwe gutegura ibijyanye n’imiyoborere, ibikoresho n’ibindi bikorwa bya ngombwa kugira ngo ibiganiro bizagende neza.
Izanasuzuma niba ibisabwa byose mbere y’uko ibiganiro bitangira byujujwe.
Perezida Tshisekedi kandi yavuze ko hazashyirwaho irindi teka rya Perezida rizagaragaza amahame azagenderwaho muri ibi biganiro, ibyiciro bizanyurwamo, uburyo abazabihagararamo bazatoranywa ndetse n’uburyo ibyemezo bizafatwa bizakurikiranywa kandi bigashyirwa mu bikorwa.
Ibi biganiro by’igihugu biri mu bikorwa Tshisekedi yatangije agamije gushimangira ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro no gushaka ibisubizo by’ibibazo bimaze igihe bigaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rwandatribune.rw