Urupfu rwa Lt.Gen Mudacumura Sylvestre wahoze ari umugaba mukuru wa FOCA rwasize ibihanga mu mutwe wa FDLR
Umwaka wa 2019 wabihiye FDLR/FOCA, umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda, ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ushobora kuba umwe mu myaka yatakarijemo abayobozi benshi ku rwego rwa gisirikare.
Umunsi wabaye mubi cyane kuri FDLR/FOCA ni tariki ya 18 Nzeri 2019. Mu rukerera rwawo ni bwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Hiboux’ zishe Komanda wawo, Général Sylvestre Mudacumura alias Mupenzi Pierre Bernard Mukanda.
Igitero Gen Mudacumura yiciwemo cyaramutunguye cyane kuko muri urwo rukerera yafataga ifunguro, byashimangiwe n’ikiyiko yapfanye ku kuguru kw’ibumoso, cyagaragaye mu ifoto y’umurambo we yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ubwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanaga.
Gen Mudacumura yiciwe mu birindiro bye byari biherereye mu gace ka Makomalehe kari muri Chefferie ya Bwito, teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yicanwe na benshi bakoranaga na we bya hafi barimo Col Serge wari umunyamabanga we wihariye, Maj Gaspard wari ukuriye abarinzi be na Col Soso Sixbert.
Gen Léon-Richard Kasonga wari Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, FARDC, mu gitondo cya tariki ya 18 Nzeri yabwiye Rwandatribune ko Gen Mudacumura yazize kwigomeka kuri gahunda yo gutaha mu Rwanda ku bushake.
Yagize ati :Mudacumura yari ayoboye igice cya FDLR cyigometse kuri gahunda yo gutaha mu Rwanda ku bushake, Iyicwa rye ni ikimenyetso gikomeye ku yindi mitwe y’inyeshyamba.”
Mudacumura yabaye umusirikare mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), ku ipeti rya Major aba umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zarindaga Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda kugeza muri Mata 1994.
Amasezerano ya Sun City yabaye muri Kanama 2002 ,yasabaga abarwanyi b’abanyamahanga harimo FDLR n’ingabo za SADEC ziva k’ubutaka bwa Congo byatumye abarwanyi ba FDLR barwaniraga mu bice Pueto bahurizwa iKaminakugirango bacyurwe mu Rwanda,ariko Gen.Mudacumura aza kubatorokana.
abarwanyi bagera ku 3000 basohotse ikigo cya Kamina nyuma yo kurasana bikomeye n’ingabo za FARDC,bahise bicamo amaburigade atatu ariyo Cosmos yayoborwaga na Col.Mugaragu,Horizon yayobowe na Col.Protais Mpiranya na Burigade de reserve yari iyobowe na Col.Nzabamwita Lucien uzwi ku mazina ya Karume.
Mu mwaka wa 2003 abarwanyi bagera ku bihumbi 3000 bari muri Burigade yitwa bagizwe na Batayo Manguste yari iyobowe na Col.Mutarambirwa Elia ,Biyondo na Batayo iyobowe na Col.Nditurende Thacice uzwi nka Hussein , Irondele iyobowe yayoborwaga Col.Frank Noheri bayobowe na Lt.Gen Mudacumura
Samulai,Dragon,Vutur babarizwaga muri Burigade yabarizwaga muri Base Militaire ya Kamina
agiye muri RDC nk’impunzi ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda muri Nyakanga 1994,ndetse aza no guhungira muri Congo Brazaville akaba yarafashije Gen.Deny Sassou Ngweso mu kwirukana uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Pascal Lisuba.
Ni umwe mu bashinze FDLR/FOCA mu 2000, ndetse mbere yo kuyibera Komanda yabanje kuba umuyobozi wayo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Tariki ya 13 Nyakanga 2012, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo nk’umuyobozi wa FDLR/FOCA.
Umuyobozi w’umuryango Human Rights Watch mu karere ka Afurika yo hagati, Lewis Mudge, yagaragaje ko nyuma y’urupfu rwa Mudacumura, abayobozi ba FDLR/FOCA basigaye bagomba kuryozwa ibyaha uyu mutwe wakoze.
Mudge yagize ati “Urupfu rwa Mudacumura ntabwo rukwiye gusobanura ko abazize ibyaha bye n’imiryango yabo bimwe ubutabera. Abayobozi basigaye ba FDLR bagomba gukurikiranwa, abagizweho ingaruka n’ibi byaha bagahabwa indishyi.”
Nyuma y’iminsi y’umwiryane hagati y’abayobozi bo muri FDLR/FOCA watewe n’urupfu rwa Gen Mudacumura, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Gen Omega’ ni we wagizwe Komanda mushya w’uyu mutwe,naho Gen.Maj Uzabakiriho Cyprien uzwi ku mazina ya Niyo Tedeum Kolomboka agirwa Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FOCA.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko kuva Lt.Gen Mudacumura yapfa hahise hatangira rucumbeka iterwa n’uko Gen.Maj Pacifique Ntawunguka Omega abasilikare ba FOCA batamukundaga kubera ikundwakaza,icyenewabo n’irondakarere ryamubase.
aho yahise atangira urugamba rwo kwikiza aba Ofisiye bakuru bavuga mu gice cya Nduga n’uburasirazuba aho yagiye abashinja gukorana n’umwanzi benshi bicishijwe amarozi,abanda baterwa amafuni abandi arabatorongeza.
Muri iki gihe hari ukutunvikana hagati ye n’umwungirije ariwe Gen.Uzabakiriho Kolomboka,Komiseri ushinzwe ingabo muri FDLR Gen.Maj Ukwishaka Busogo,ushinzwe iperereza muri FDLR/FOCA Gen.Bgd Kimenyi Nyembo.
ndetse hari n’andi makuru avuga ko ifatwa rya Gen.Bgd Gakwerere Sibo Stany uyu mugabo Gen.Omega yaba yaragizemo uruhare rutaziguye,bityo ibi byago byose bikaba byibutsa abarwanyi ba FOCA Nyakwigendera Lt.Gen Mudacumura.
Mu bindi abarwanyi ba FDLR bavuga kuri Lt.Gen Mudacumura bavuga ko yagiye arwanye amatsinda y’ubuhanuzi aribyo bita ubuhubiri,aho Lt.Gen Mudacumura yavugaga ko mu masomo ya gisilikare bize hatarimo kurwanisha Bibiliya.
ibi Mudacumura yabishingiragaho arwanya abasilikare ba FDLR ndetse harimo n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe birirwaga mu masengesho bavuga ko Bikira Mariya agiye kubaha ubutegetsi,imyaka ikaba irenga 29 batarabona umusaruro w’ibyo bintu bita ubuhubiri,ku bwa Mudacumura yabibonaga ubunebwe no kuyobya abantu,ariko benshi mu bahezanguni bo muri FDLR bakamufata nk’umupagani.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw