Friday, 21 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC:Abasirikare 2 Ba FARDC Bakatiwe Kubera Ubwicanyi n’Ifata ku Ngufu
RDC: Azarias Ruberwa Ashinja Martin Fayulu Amagambo y’Ivangura ku Banyamulenge, Akavuga ko Adakwiriye Kuyobora Igihugu
Musenyeri Sinayobwe Yasabye Urubyiruko Kugira Inyota yo Kumenya Imana no Kwirinda Inzoga
Meteo Rwanda Iteganya Imvura Nyinshi Mu Muhindo wa 2026
RDC: OMS Yatanze Inkingo 70,000 mu Guhangana n’Icyorezo cya Ebola
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Dosiye y’Abantu 80 Bakekwaho Gukora Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Yashyikirijwe Ubushinjacyaha
AMAKURU

Dosiye y’Abantu 80 Bakekwaho Gukora Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Yashyikirijwe Ubushinjacyaha

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 12, 2026 3:46 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’abantu 80 bakekwaho uruhare mu ikorwa no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”.

Muri aba harimo Ntihanabayo Samuel, uzwi nka Kazungu, akaba ari umuyobozi ndetse na nyiri Uruganda rwa Ingufu Gin.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, watangaje ko dosiye z’aba bakekwaho ibyaha zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 Kanama 2026.

Ntihanabayo hamwe n’abandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, aho berekaniwe itangazamakuru ku wa 8 Kanama 2026.

Mu bafatanywe na we harimo umugenzuzi w’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu ruganda rwa Ingufu Gin ndetse n’ushinzwe ibikorwa by’umusaruro.

Mu bandi bafashwe harimo na Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ndetse n’abakozi bo mu nganda n’ibigo bitandukanye birimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

Ibi bibaye mu gihe Rwanda FDA kuva ku wa 2 Kanama 2026 yafunze inganda 148 zikoraga inzoga zitujuje ibisabwa ndetse ihagarika n’umusaruro w’ibinyobwa byazo.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko hari inganda zakoresheje ethanol idatunganyijwe neza, ishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa.

Aba bantu bose bakekwaho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima, nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 115 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Itegeko rivuga ko umuntu utanga nkana ikintu gishobora guteza undi uburwayi cyangwa kumutesha ubushobozi bwo gukora, aba akoze icyaha nubwo yaba atagamije kumwica.

Iyo gihamye, igihano gishobora kugera ku gifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, hamwe n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Naho mu gihe icyo kintu cyateye ubumuga budakira cyangwa gutakaza burundu ubushobozi bw’umubiri, igihano gishobora kugera ku gifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 1 Frw.

Aba bakekwaho kandi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’Ingingo ya 276 y’iryo tegeko.

Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikindi cyaha kiri ku rutonde rw’ibibakurikiranyweho ni ukwigomeka ku buyobozi, giteganywa n’Ingingo ya 230 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe.

Iyi dosiye ije ikurikira ibikorwa byagutse by’inzego z’umutekano n’izishinzwe ubuziranenge mu guhangana n’inzoga zitujuje ibisabwa, nyuma y’uko hagaragaye ibibazo bikomeye by’ubuzima byatewe n’ibinyobwa bikekwa ko byari birimo ibinyabutabire bishobora kwangiza ababinyoye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gisagara: Gitifu wa Kansi Yafunguwe Nyuma y’Iminsi Itanu Akurikiranwa n’Ubugenzacyaha
Next Article FDLR:Gen Omega na Gen Kimenyi Nyembo barashinjanya gukorera mu kwaha kwa M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Isesengura: Ni gute hakombaga  kurengerwa ubuzima bw’abaturage, ariko hakanabungabungwa ishoramari ryashowe mu nganda zenga Inzoga?

By
Mwizerwa Ally
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Zelensky Ashimangira Umubano na Trump, Anabona Insinzi Muri Sena ya Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na Jordanie Byahuje Imbaraga Mu Guteza Imbere Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?