Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (C64) ryasabye ko uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, yagirwa umuhuza mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki, umutekano n’imiyoborere bimaze igihe byugarije RDC.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye i Bujumbura ku wa 6 Nyakanga 2026, yahuje abayobozi ba C64 n’abahagarariye amadini, bitabiriye ubutumire bwa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Abagize C64, barimo Martin Fayulu, bavuze ko Obasanjo ari we ukwiriye kuyobora ubu buhuza kubera uburambe afite mu gukemura amakimbirane akomeye ku Mugabane wa Afurika.
Basabye kandi ko CENCO n’ECC byinjizwa muri iyo gahunda y’ubuhuza, bavuga ko ibyo bigo by’amadini bifitiwe icyizere n’Abanye-Congo kandi bifite ubunararibonye mu guhuza impande zifitanye amakimbirane.
Uretse ibyo, iri huriro ryasabye Perezida Félix Tshisekedi gutangaza ku mugaragaro ko yahagaritse umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, rivuga ko ushobora gufungura inzira yo kongera manda ye nyuma y’uko iya kabiri izarangira mu 2028.
C64 yanashimangiye ko ibiganiro bigamije gushaka amahoro n’umuti urambye w’ibibazo bya RDC bikwiye kwitabirwa n’impande zose bireba, aho kuba ibiganiro bitegurwa cyangwa bigenzurwa n’ubutegetsi bwonyine.
Yavuze kandi ko abazitabira ibyo biganiro batagomba gutoranywa na Perezida Tshisekedi wenyine, ahubwo ko hakenewe inzira irimo ubwisanzure n’ubwumvikane hagati y’impande zose.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bukomeje kuvuga ko budateganya kuganira n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, bumushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Nyuma y’iyi nama, Perezidansi y’u Burundi yasohoye itangazo rivuga ko Perezida Évariste Ndayishimiye yashimye umwuka mwiza waranze ibiganiro, ashimangira ko amahoro arambye muri RDC no mu karere azagerwaho binyuze mu biganiro birimo impande zose kandi byubakiye ku bwumvikane.
Mwizerwa Ally
rwandatribune.rw