Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > UDPS Ivuga ko Umuyobozi Wayo i Butembo Yapfuye Nyuma yo Gukubitwa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

UDPS Ivuga ko Umuyobozi Wayo i Butembo Yapfuye Nyuma yo Gukubitwa

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 29, 2026 11:47 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ishyaka Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS) riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko umwe mu bayobozi baryo i Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage.

UDPS yavuze ko Karondwa Mwanaweka Marie-Célestin Bytaty, wari umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka i Butembo, yakubiswe ku wa 28 Nzeri 2026 nyuma yo kuva kuri radiyo aho yari yagiye gutanga ubutumwa bwo gukangurira abaturage kwirinda Ebola.

Ishyaka rivuga ko bamwe mu baturage batishimiye ubutumwa yatangaga kuri radiyo, cyane cyane ubwo yabasabaga gufata ingamba zo kwirinda icyorezo cyongeye kugaragara muri uyu mujyi. Ni muri urwo rwego ngo yaje gutabwaho n’abantu bamukubita.

UDPS kandi yatangaje ko nyuma y’iki gikorwa, inzu n’indi mitungo ya Karondwa Mwanaweka byatwitswe.

Ibi bibaye mu gihe RDC ihanganye n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, cyakomeje gukwirakwira mu gihugu.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuva muri Gicurasi 2026 kugeza ku wa 26 Nzeri, abantu 8,067 bari bamaze kwandura Ebola, mu gihe abagera ku 3,901 bari bamaze gupfa.

Inzego z’ubuzima zivuga ko imyumvire y’abaturage bamwe idaha agaciro Ebola iri mu bikomeje kugora ibikorwa byo kuyirwanya.

Hari abanga kwemera ko iki cyorezo gihari cyangwa ko gishobora guhitana abantu, bigatuma abarwaye bamwe batamenyesha inzego z’ubuzima kandi bakaguma mu ngo, bityo bakaba bakomeza kwanduza abandi.

Inzego z’ubuzima kandi zivuga ko kuba nta muti cyangwa urukingo bihari kuri ubu bwoko bwa Ebola ari imwe mu mbogamizi zikomeye mu guhangana n’iki cyorezo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amasezerano y’Amahoro ya RDC n’u Rwanda Ku Munzani w’Intambara
Next Article U Burundi Bwemeje ko Abasirikare Babwo 2 Bafatiwe muri RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUKUNGU

Kenya Yahaye Abanyafurika y’Iburasirazuba Badafite Ibyangombwa Igihe Cyo Kubitunganya

By
ICYITEGETSE Florentine
IMIKINOAMAKURUMU MAHANGA

Ferran Torres Yahesheje Espagne Igikombe cy’Isi cya 2026, Argentina Itaha Amaramasa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Loni yahaye u Rwanda miliyoni 2 z’Amadolari yo gukaza ingamba zo kwirinda Ebola

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kim Jong-un Yongeye Kugaragara mu Ruhame Nyuma y’Ibihuha by’Uko Yapfuye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?