Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko abasirikare babiri bakuru bacyo bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko gihakana ko bajyanywe gufungirwa i Kinshasa.
Abo basirikare ni Major Jérémie Nitunga na Capitaine Félicien Kanjori, bakaba bafungiye ku cyicaro cy’igisirikare kiri i Baraka, muri Kivu y’Amajyepfo, aho bakomeje gukorerwa iperereza.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yavuze ko abo basirikare bafashwe nyuma yo kujya ahari ibirindiro by’igisirikare maze bagatangira gufata amashusho y’aho hantu.
Baratuza yabivuze kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro cy’abavugizi b’inzego za Leta cyabereye i Ngozi, asobanura ko iperereza rigamije kumenya impamvu nyayo yatumye abo basirikare bafata amashusho y’ibyo birindiro.
Yavuze ko Igisirikare cy’u Burundi gikurikiranira hafi iby’iperereza kandi ko abantu bakwiye gutegereza ibyavuye muri ryo, kuko gufata umusirikare ukekwaho kurenga ku mategeko no kumukorera iperereza ari kimwe mu bikorwa bisanzwe mu mikorere y’igisirikare.
Ibi byatangajwe nyuma y’amakuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abo basirikare bafashwe n’igisirikare cya RDC, bagakekwaho kuba intasi z’u Rwanda ndetse ko bari koherezwa i Kinshasa.
Igisirikare cy’u Burundi kandi cyahakanye ko nta cyo cyari cyakoze kuri iki kibazo, gisobanura ko gikomeje gukurikirana iby’ifatwa ry’abo basirikare.
U Burundi buhakana ko Tanzania yohereje abasirikare muri RDC
Muri icyo kiganiro, Général de Brigade Gaspard Baratuza yanahakanye amakuru yavugaga ko abasirikare ba Tanzania binjiye mu Burundi, bakambara imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo bajye gufasha ingabo z’u Burundi kurwana muri RDC.
Baratuza yavuze ko ingabo z’u Burundi ziri muri RDC mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko nta mpamvu igihugu cyaba gifite yo guhisha umubare cyangwa umwirondoro w’abasirikare bacyo bari muri icyo gihugu.
Yongeyeho ko nta masezerano hagati y’u Burundi na Tanzania yerekeye guhererekanya abasirikare ahari, ahakana ibyo bihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Rwandatribune.rw