Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Burundi: Impaka ku Gisokozo Cy’Umugore wa Perezida Ndayishimiye Zakuruye Ibisobanuro
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Perezida Kagame Yasabye Urubyiruko Kwirinda Ibyangiza Ejo Hazaza Harwo
AMAKURUPOLITIKEUBUREZIUBUZIMA

Perezida Kagame Yasabye Urubyiruko Kwirinda Ibyangiza Ejo Hazaza Harwo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 21, 2026 3:39 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha neza igihe, kwiga no gukora kugira ngo rwiyubake kandi rugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 muri BK Arena i Kigali, mu gikorwa cyiswe Meet the President.

Perezida Kagame yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kumenya gutandukanya ibikorwa birufitiye akamaro n’ibishobora kurwangiriza ubuzima, rukagira imyitwarire myiza kandi rugashyira imbaraga mu kwiyubaka.

Yatanze urugero rw’umuntu bakoranaga wari warabaswe n’inzoga ku buryo byamubuzaga kuzuza inshingano ze, agaragaza ko ubusinzi bushobora gutuma umuntu atakaza amahirwe yari afite.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, na we yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga n’itabi, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku iterambere byarwo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwagura ibikorwa byarwo.

Muri icyo kiganiro, Shimirwa Palaimo wo mu Murenge wa Muhanga yatanze ubuhamya bw’uko yavuye mu biyobyabwenge no mu bucuruzi bwa kanyanga, akajya mu kigo ngororamuco, nyuma akiga umwuga w’ububaji kugira ngo yongere kwiyubaka.

Yagaragaje ko umuntu ashobora guhindura ubuzima bwe igihe yiyemeje kuva mu ngeso mbi agashyira imbaraga mu bikorwa bimuteza imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimangiye akamaro ko gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu gukemura ibibazo birureba.

Iki kiganiro cyahaye urubyiruko umwanya wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu ku buzima bwabo, amahirwe ahari n’inshingano bafite mu kubaka u Rwanda.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kim Jong-un Yongeye Kugaragara mu Ruhame Nyuma y’Ibihuha by’Uko Yapfuye
Next Article Paul Barril Yapfuye Ataraburanishwa ku Birego Bifitanye Isano na Jenoside Yakorewe Abatutsi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Nangaa Avuga ko za Kaminuza zo Muri Goma na Bukavu Zizakomeza Gukora Nubwo Kinshasa Yazihagaritse

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

RDC: Abantu Barenga Ibihumbi 70 Muri Rutshuru Barataka Kubura Ubutabazi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

RDC: Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Rwasoje Iburanisha mu Rubanza rwa Lt Gen Philémon Yav

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Ese Urugendo rwa Ndayishimiye Rugiye Gukemura Ikibazo cy’Imishahara Y’Ingabo Ze Ziri Muri Congo?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?