Justin Conaglen, wahoze ari umusirikare w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande, NZSAS, yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’ibyumweru bike asezerewe burundu mu Ngabo za Nouvelle-Zélande.
Amakuru yatangajwe na The New Zealand Herald ku wa 25 Nzeri 2026 avuga ko Conaglen yari amaze igihe mu kiruhuko adahembwa kuva muri Werurwe 2026, mbere y’uko asezererwa burundu mu Ngabo za Nouvelle-Zélande muri Kanama.
Conaglen yari afite uburambe mu mutwe wa NZSAS, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande.
Mbere yo kwinjira muri uyu mutwe, yari yarabanje gukorera mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Nouvelle-Zélande.
Nyuma yo kuva mu kazi ka gisirikare, Conaglen yatangiye gukorera mu rwego rw’umutekano w’abikorera, ari na rwo rwamujyanye muri Afurika. Amakuru avuga ko yari muri RDC muri urwo rwego ubwo yapfaga.
Urupfu rwe rwatumye inzego za Nouvelle-Zélande zitangira gukurikirana amakuru ajyanye n’akazi yakoraga muri RDC ndetse n’igihe yatangiriye gukorera sosiyete yigenga y’umutekano.
Kugeza ubu, impamvu nyayo y’urupfu rwa Conaglen ntiratangazwa ku mugaragaro, ndetse nta makuru yizewe agaragaza ko yari arwana ku ruhande rwa FARDC, AFC/M23 cyangwa undi mutwe witwaje intwaro.
Urupfu rwe rubaye mu gihe abahoze mu mitwe y’ingabo zidasanzwe bagenda bashakwa n’ibigo by’umutekano by’abikorera bikorera mu bice bitandukanye bya Afurika, aho ubumenyi bwabo mu bikorwa by’umutekano n’imirwano bukenerwa cyane.
Raporo yasubiwemo na The New Zealand Herald ivuga ko abakozi bafite ubumenyi bwihariye bashobora guhabwa amasezerano abaha amafaranga agera ku madolari ya Amerika 2,000 ku munsi, bitewe n’inshingano zabo n’ubushobozi bafite.
Kugeza ubu haracyategerejwe amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwa Justin Conaglen, aho muri RDC yapfiriye ndetse n’inshingano nyirizina yari afite mbere y’urupfu rwe.
Rwandatribune.rw