Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo gufotora abaturage batarafotorwa mu rwego rwo kubaha Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu).
Mu itangazo cyasohoye ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, iki kigo cyamenyesheje abaturage ko gahunda yo gufotora izasubukurwa nyuma, kikavuga ko gahunda nshya y’aho ibikorwa bizakorerwa mu mirenge itandukanye izatangazwa mu minsi iri imbere.
NIDA yasabye abaturage bafite amakuru y’irangamimerere akeneye gukosorwa kubikora hakiri kare, mbere y’uko ibikorwa byo gufotora byongera gutangira.
Amakuru ashobora gukosorwa arimo amazina y’umuntu, ay’ababyeyi be, aho yavukiye, imyaka n’andi makuru ajyanye n’irangamimerere.
Abafite ibyo bibazo basabwe kwegera abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo kugira ngo babikemure.
Nubwo ibikorwa byo gufotora byasubitswe, NIDA yasobanuye ko gahunda yo gutanga no kwemeza amakuru y’ibanze (pre-enrollment) ikomeje. Ibi bivuze ko abaturage bashobora gukomeza gutanga amakuru yabo bifashishije urubuga Irembo, kugira ngo bazabe biteguye guhabwa e-Ndangamuntu igihe gufotora bizaba bisubukuwe.
Kugeza ubu, NIDA ntiratangaza itariki nyayo ibikorwa byo gufotora bizasubukurirwaho.
Icyakora, yavuze ko amakuru ajyanye n’ahazabera ibyo bikorwa azamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere.
Muri Kanama 2026, iki kigo cyari cyatangaje ko abantu barenga miliyoni zirindwi bari bamaze gufotorwa mu rwego rwo gutegura itangwa rya Indangamuntu Koranabuhanga.
Rwandatribune.rw