Ibicuruzwa by’abacuruzi byahiye mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza mu Mujyi wa Musanze bifite agaciro kagereranywa na miliyari 30 Frw, nk’uko imibare y’ibanze yatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, ibigaragaza.
Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibicuruzwa n’indi mitungo by’abacururizaga muri iyi nyubako, imwe mu masoko azwi mu Mujyi wa Musanze.
Nubwo igihombo cyatewe n’iyi nkongi ari kinini, igice cyo hasi cy’inyubako nticyafashwe n’umuriro. Ikindi ni uko nta muntu wahasize ubuzima, nk’uko Guverineri Mugabowagahunde yabitangarije RBA.
Yavuze ko abantu 17 bagiye kwa muganga nyuma y’iyi mpanuka.
Muri bo, babiri bakomeretse mu buryo butaziguye bazira umuriro, mu gihe abandi 15 bagize ihungabana.
Guverineri yavuze ko bose bameze neza, nubwo abantu babiri bari bakirwariye mu bitaro igihe yatangaga ayo makuru.
Ku bijyanye n’agaciro k’ibyangiritse, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko inyubako ya GOICO Plaza ubwayo igereranywa na miliyari 17 Frw, mu gihe ibicuruzwa byari biyirimo byagereranyijwe mu mibare y’ibanze na miliyari 30 Frw.
Yasobanuye ko ayo mafaranga atari imibare ya nyuma, kuko hakiri gukorwa iperereza rigamije kumenya neza igihombo cyose cyatewe n’inkongi.
Yongeyeho ko Leta izakomeza gukurikirana uko amakuru y’ibyangiritse agenda aboneka no gufasha abacuruzi bahuye n’iki kibazo.
Iperereza ku cyateye inkongi rirakomeje, rikaba rikorwa ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’urugaga rw’abahanga mu bwubatsi mu Rwanda.
Kugeza ubu, icyateye inkongi yibasiye GOICO Plaza ntikiramenyekana, kimwe n’umubare nyawo w’igihombo cyose yateje.
Imibare yatangajwe ni iy’ibanze, bityo ishobora guhinduka uko iperereza n’isuzuma ry’ibyangiritse bizakomeza.
Rwandatribune.rw