Umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), François Nzekuye Kaburabuza, wahoze ayobora itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka PPRD mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko ashyigikiye Joseph Kabila nyuma y’uko uyu wahoze ari Perezida atangaje umushinga mushya wa politiki.
Nzekuye wahoze ari Depite watorewe guhagararira Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaragaje uwo mwanya abinyujije ku rubuga rwa X, aho yagarutse ku magambo Kabila yavuze mu 2025, agaragaza ko akomeje kuba indahemuka ku ndahiro yarahiriye igihugu.
Yagize ati: “Mu 2025, yari yaravuze ati: ‘Ndi umusirikare, narahiye kurinda igihugu kugeza nitanzeho igitambo cya nyuma.
Ejo nari ku butegetsi, uyu munsi sindiho, ariko ndacyakomeye ku ndahiro narahiye kurusha ikindi gihe cyose.’”
Nzekuye yakomeje agira ati: “Dore arashyize arakora”, amagambo yashyize kuri X ari mu mujyi wa Goma.
Mu Kuboza 2021, François Nzekuye yari yagizwe umuyobozi w’itsinda ry’abadepite b’ishyaka ry’Abarwanashyaka baharanira Iyubakwa bushya n’Demokarasi (PPRD) mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, asimbuye Didi Manara.
Uko Nzekuye yagaragaje ko ashyigikiye Kabila bitandukanye n’umwanya wafashwe n’abandi banyamuryango ba PPRD cyangwa abantu bafitanye isano n’iri shyaka, batangaje ko batavuga rumwe n’ibikorwa bigamije guhungabanya inzego z’ubutegetsi bwa Congo.
Nubwo Nzekuye yashyigikiye amagambo ya Kabila, ntibiramenyekana neza niba ashyigikiye urugamba rwitwaje intwaro cyangwa niba ashyigikiye gusa umushinga wa politiki watangajwe n’uyu wahoze ari Perezida wa RDC.
Rwandatribune.rw