Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yayoboye itsinda ry’intumwa z’Igihugu ryitabiriye inama yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare bo mu karere, baganira ku bikorwa bya gisirikare n’ibibazo by’umutekano.
Iyi nama yabereye kuri Speke Resort Munyonyo, i Kampala muri Uganda, ku wa 8 Ukwakira 2026, yitabirwa n’Abagaba Bakuru b’Ingabo, abashinzwe ubutasi ndetse n’abayobozi b’ingabo zikorera mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Inama yafunguwe ku mugaragaro na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, wakiriye abo bayobozi bari bahuriye hamwe mu rwego rwo kuganira ku bikorwa bya gisirikare mu karere.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wari Umushyitsi Mukuru muri iyo nama, yagarutse ku kamaro k’umutekano usesuye mu iterambere ry’ibihugu.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama, yashimangiye ko kugira ngo amahoro n’umutekano birambye bigerweho, hakenewe ubukungu buhamye, ubumwe mu bya politiki ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Rwandatribune.rw