Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubudage, Johann Wadephul, yatangaje ko igihugu cye kitazihanganira ibikorwa bya Iran abona ko bibangamiye umutekano w’u Burayi. Ibi bije mu gihe Iran na yo ivuga ko izasubiza igitero icyo ari cyo cyose cyibasira ibikorwa byayo by’ingufu.
Wadephul yabivugiye i Berlin ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Yagaragaje impungenge z’Ubudage ku bikorwa bya Iran, ashimangira ko umutekano w’u Burayi utagomba gushyirwa mu kaga.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko butazarebera mu gihe ibikorwa by’ingufu by’iki gihugu byaba bigabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Ubucukuzi bwa Peteroli w’agateganyo muri Iran, Hamid Bovard, yavuze ko igihugu cye kizafata ingamba zo gusubiza ibyo gishobora kubona nk’iterabwoba ry’umwanzi.
Yagize ati: “Iran izafata ingamba zihariye kandi zikwiye zo gusubiza ku iterabwoba ry’umwanzi, mu gihe gikwiye.”
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’ingufu bikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye mu makimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe n’ingaruka ibitero bishobora kugira ku musaruro w’ingufu no ku mutekano w’akarere.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yasabye umuryango mpuzamahanga kwita ku ngaruka ibikorwa bya gisirikare bishobora kugira ku bidukikije. Yagaragaje impungenge ko ibisekuru bizaza bishobora kuzahura n’ingaruka z’igihe kirekire ziterwa n’ibyangizwa n’intambara.
Ubushyamirane hagati ya Iran n’ibihugu biyirwanya bukomeje guteza impungenge ku mutekano mpuzamahanga, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati no mu bice by’u Burayi bishobora kugerwaho n’ingaruka zabwo.
BARAKA Esther
Rwandatribune.rw