Abayobozi b’ihuriro rya Coalition Article 64 (C64), rigizwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bateganyijwe guhurira i Roma mu Butaliyani ku wa 26 na 27 Ukwakira 2026, kugira ngo basuzume uko politiki n’umutekano bihagaze mu gihugu cyabo.
Iyi nama izaba ari iya mbere ihuje abo bayobozi imbonankubone kuva iri huriro ryatangizwa muri Gicurasi 2026. Mu bayobozi baryo harimo Martin Fayulu, Delly Sesanga, Jean Marc Kabund, Augustin Matata Ponyo na Moise Katumbi.
Abayobozi ba C64 barateganya kongera gushimangira uruhare rw’ihuriro ryabo mu gushaka ibiganiro bya politiki byahuza impande zitandukanye zabanye Congo.
Bashaka kandi kugaragaza aho bahagaze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama ije mu gihe ishingwa rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Joseph Kabila, rikomeje guteza impaka ku ruhare rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’igihugu.
C64 ishaka kugaragaza ko hari inzira y’ibiganiro ishobora gutandukana n’iyifuzwa na guverinoma ya Kinshasa ndetse n’iy’abashyigikiye FRN. Iri huriro rivuga ko ibiganiro bigomba kuba bikubiyemo impande zitandukanye kandi bikubahiriza Itegeko Nshinga.
Nyuma y’inama ya Roma, abayobozi ba C64 barateganya gukomereza ibikorwa byabo mu bindi bihugu by’u Burayi, birimo u Bufaransa n’u Bubiligi, hanyuma bakazasura n’ibihugu byo muri Afurika birimo Angola na Repubulika ya Congo.
Imyanzuro y’iyi nama yitezwe na benshi cyane mu banye congo, kuko ishobora kugaragaza icyerekezo C64 izafata ku biganiro bya politiki n’uko izitwara mu gihe impaka kuri FRN zikomeje.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw