
Amakuru Rwandatribune Ikesha umwe mu ba Ofisiye bakorera muri DEMIAP akaba atarashatse ko umwirondoro we utangazwa avuga ko abarwanyi 17 ba FDLR bayobowe na Lt Chaste bari bamaze amezi atandatu biga kurwanisha utudege tutagira abapilote basoje amahugurwa mu kigo cy’imyitozo cya Kotakoli.
Kota-Koli iherereye muri Nord-Ubangi, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa RDC, hafi ya 90–100 km uvuye Gbadolite,ikigo gisanzwe ari , ikigo cya FARDC cyifashishwa mu myitozo no kongera ubushobozi bw’abasirikare
Amateka agaragaza ko mu 1964, u Bubiligi bwemeye gutanga abatoza n’abakozi b’inzobere kugira ngo hashyirweho Commando Training Centre muri Congo. Mu 1965, Lieutenant Gaston Bebronne n’itsinda ry’abatoza b’Ababiligi batangiye kubaka ikigo cya gisirikare i Kota-Koli.

Kuva mu 1966, imyitozo y’abakomando yatangiye gukorwa ku buryo buhoraho, ikomeza kugeza mu 1990, ubwo u Bubiligi bwahagarikaga ubufasha bwa gisirikare bwabwo muri Zaire.
Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi nyuma y’imyitozo bagiye kongera koherezwa mu birindiro bya FDLR biri muri Pariki ya Virunga,Liyetona Chaste Fidele asanzwe abarizwa mu mutwe wa CRAP akaba ariyo inite ishinzwe ibikorwa bya Operasiyo no kurinda abayobozi ba FDLR,isozwa ry’amasomo ry’aba barwanyi ba FDLR rikomeza rishyira igitutu k’umutekano muke w’uRwanda.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw