Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaganye igitero cy’amasasu cyagabwe mu birori by’abanyamakuru bya White House, cyari cyitabiriwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuga ko ari “igikorwa kidakwiriye na gato.”
Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu i Washington DC, aho umugabo witwaje intwaro zitandukanye yagerageje kwinjira mu nyubako yari iri kuberemo ibi birori, mbere yo gufatwa n’inzego z’umutekano.
Abayobozi batandukanye ku isi bakomeje kucyamagana, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, wavuze ko “yatunguwe cyane” n’ibyabaye.
Nubwo habayeho urujijo n’ubwoba mu bari bitabiriye ibyo birori, Perezida Trump n’abandi bayobozi bakuru nta wakomeretse, mu gihe umwe mu bashinzwe umutekano yarashwe ariko akarusimbuka kubera umwambaro wamurindaga amasasu.
Amashusho yafashwe na camera z’umutekano agaragaza ukekwaho icyo gitero yiruka anyura ku bashinzwe umutekano mbere yo kugerwaho.
Iperereza rirakomeje mu gihe abayobozi ku isi bakomeje gusaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano mu bikorwa nk’ibi byitabirwa n’abantu benshi.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw