Nyuma y’ubusabe bwa Nyirubutungane Paul III Nona, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Léon XIV, yemeye mu ibaruwa kumuha Ecclesiastica Communio, ari bwo bumwe bwa kiliziya bugaragaza isano yuzuye n’Intebe Ntagatifu ya Roma.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026 n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatican, binyuze mu ibaruwa Papa yandikiye Patriarche w’Abakaludaya i Bagdad, Paul III Nona, uherutse gutorwa ku mugaragaro ku wa 12 Mata 2026 i Roma n’Inama y’Abepiskopi b’iri torero ryigenga (sui iuris).
Mu ibaruwa ye, Papa yagize ati:
“Mbikunze n’umutima wuzuye ibyishimo, nkwemerera Ecclesiastica Communio,” ashimangira ko ari “ikimenyetso n’isano by’ubumwe bwuzuye n’Intebe Ntagatifu, mu rwego rwo guteza imbere ubumwe bwa Kiliziya no kubaka Umubiri wa Kristu”.
Ubusanzwe, Nyirubutungane Paul III Nona yari yasabye ubu bumwe akurikije amategeko ya Kiliziya agenga amatorero yo mu Burasirazuba, aho bisabwa ko Patriarche mushya ahabwa uburenganzira bwo kuba mu bumwe busesuye na Papa.
Papa Léon XIV yakomeje agaragaza ko azakomeza gusabira uyu muyobozi mushya, kugira ngo asohoze neza inshingano yahawe, ayobora abakirisitu mu rukundo rwa Kristu no kubakomeza mu kwemera, icyizere n’urukundo.
Yanahamagariye Roho Mutagatifu kumufasha mu murimo we, kugira ngo Kiliziya y’Abakaludaya, ifite amateka maremare y’ubutumwa n’abahowe ukwemera benshi, ikomeze kwamamaza Inkuru Nziza no gukomeza ubumwe bw’abayigize, haba mu gihugu no mu mahanga.
Papa yagarutse kandi ku kamaro k’itorwa rya Paul III Nona, ryabaye ku munsi Kiliziya y’Abakaludaya yibukaho guhura kwa Yezu wazutse na Mutagatifu Tomasi, ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera.
Yagaragaje ko ukwemera nk’ukwa Tomasi gusaba ubutwari n’ubwihangane, cyane cyane ku bakirisitu bahura n’ibigeragezo bikomeye.
Mu gusoza, Papa yageneye indamutso abepiskopi, abasaseridoti, abihayimana, abaseminari n’abakirisitu bose, abasaba gukomeza kuba umwe no gukorera hamwe mu kubaka Kiliziya.
rwandatrubune.rw