Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yimitswe anicazwa ku ntebe y’ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), asimbuye Dr. Laurent Mbanda wari umaze imyaka umunani ayobora iri Torero.
Umuhango wo kumwimika wabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, muri Camp Kigali, witabirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abayobozi batandukanye b’Igihugu n’abayobozi b’amadini baturutse mu Rwanda no mu mahanga.
Uyu muhango wagaragaje ihererekanyabubasha hagati ya Arikiyepisikopi ucyuye igihe, Dr. Laurent Mbanda, n’umusimbuye, Dr. Manasseh Gahima, binyuze mu mihango isanzwe ikorwa mu Itorero Angilikani.
Mu byakozwe harimo kwemeza ku mugaragaro ko Dr. Gahima ari we watorewe kuyobora Itorero, kurahira ko azasohoza inshingano ze mu budahemuka no mu bwicishe bugufi, ndetse no guhabwa inkoni y’ubushumba. Nyuma yaho, yicajwe ku ntebe igaragaza ko yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya.
Dr. Gahima yabaye Arikiyepisikopi n’Umuyobozi Mukuru wa Gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Yanahawe inshingano zo kuyobora Diyoseze ya Gasabo, nk’uko bisanzwe bigenda ku muyobozi mukuru w’iri Torero.
Mu nshingano nshya, Dr. Gahima yavuze ko azashyira imbere kubaka ubumwe mu bakirisitu, kongerera ubushobozi abakozi b’Itorero no kunoza imicungire y’umutungo kugira ngo ibikorwa byaryo birusheho kwigira.
Yagaragaje ko ubuyobozi bwe buzashingira ku kubaha Imana, gukorana umwete, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, kugisha inama no gufata ibyemezo ku bufatanye.
Yavuze kandi ko yifuza ko Itorero rikomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, ndetse no gukomeza ubufatanye n’izindi nzego z’amadini n’ubuyobozi bw’Igihugu.
Dr. Gahima yashimye Dr. Laurent Mbanda ku murage amusigiye, agaragaza ko hari umusingi ukomeye azubakiraho mu guteza imbere Itorero.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva wari witabiriwe uyu muhango, yasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kubaka imiryango ikomeye, kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi, no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yashimangiye ko amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare mu kurwanya imyitwarire yangiza abantu n’imiryango, ndetse no gufasha mu gutegura neza abitegura kurushinga.
Yasabye kandi abayobozi b’amadini gukomeza gukorana na Leta mu bikorwa by’iterambere, uburezi, ubuzima, kubaka ubumwe n’iterambere rirambye ry’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe yashimiye Dr. Gahima ku nshingano nshya, anashimira Dr. Mbanda ku myaka yamaze ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Dr. Manasseh Gahima yari asanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, umwanya yari amazeho imyaka myinshi, ndetse akaba yari yaratorewe kuyobora Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) muri Werurwe 2026.
Yatorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda ku wa 11 Nzeri 2026, asimbura Dr. Laurent Mbanda wari kuri uwo mwanya kuva mu 2018.
Mu gihe yayoboraga Diyoseze ya Gahini, Dr. Gahima yavuze ko hubatswe insengero 18, hatangizwa ibikorwa by’ubuhinzi bw’ubucuruzi n’umushinga wo kuhira imyaka, bigamije kongera ubushobozi bw’iyo Diyoseze bwo kwibeshaho.
Mu gutangira inshingano nshya, yitezweho gukomeza ibikorwa by’Itorero, guteza imbere ubumwe bw’abakirisitu no kongera uruhare ryarwo mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Rwandatribune.rw