Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata, u Rwanda na Uganda byatangiye inama ya 12 ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije kureba uko ubufatanye bwakomeza kwaguka no gutera imbere.
Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, yitabiriwe n’intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Teta Gisa Rwigema, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mu biganiro biri kubera muri iyi nama, impande zombi ziribanda ku nzego zitandukanye zirimo umutekano n’igisirikare, iterambere ry’ibikorwaremezo, imiyoborere y’abinjira n’abasohoka, ubufatanye bwa polisi, uburezi n’izindi nzego z’ingenzi.
Nanone kandi, barasuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aheruka gusinyirwa mu nama ya 11 yabereye i Kigali mu 2023 rigeze.
Mu ijambo rye rifungura iyi nama, Teta Gisa Rwigema yashimiye Uganda ku bw’ubwakirwe bwiza bwahawe intumwa ayoboye, agaragaza ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi butanga icyizere cy’ibyiza bizavamo.
Yagaragaje ko iyi Komisiyo ihuriweho ari urubuga rukomeye rugaragaza ubushake bwa politiki bw’ibihugu byombi mu guteza imbere imikoranire mu bya politiki n’ubukungu.
Yasabye abitabiriye ibiganiro gufata uyu mwanya bagasuzuma aho ibikorwa byageze kuva ku nama iheruka, by’umwihariko mu nzego zirimo ubucuruzi, imisoro ya gasutamo, umutekano, ubutabera n’ibikorwaremezo, cyane cyane mu mishinga y’umuhora wa ruguru.
Yanagaragaje ko ubufatanye bukwiye kwagurwa bugakora ku nzego zindi zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Mu gusoza, yashimangiye ko iyi nama igomba kuvamo imyanzuro ifatika ishobora gushyirwa mu bikorwa, igafasha kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi mu buryo burambye.
Twibuke ko Teta Gisa Rwigema yatangiye izi nshingano muri Gashyantare 2024.