Ese rupfu rwa Ayatollah ni iherezo rya irani cyangwa ni intambara ya gatatu y’isi yose?

ALLY
By
3 Min Read

Ayatollah Ali Khamenei,Umukobwe we ,Umukwe we n’Abagaba b’ingabo za Irani byemejwe ko bishwe n’ibisasu bya Isiraeli bituma bamwe mu baturage ba Irani birara mu mihanda bishimira urwo rupfu.

 

Ayatollah Ali Khamenei yari ayoboye Irani,yagiye kuri uwo mwanya mu 1989, asimbuye Ayatollah Ruhollah Khameini wari warayoboye Impinduramatwara ya Kisilamu yo mu 1979 yahiritse ubutegetsi bwa Shah. Mbere yaho, Khamenei yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran hagati ya 1981 na 1989. Kuri ubu afite imyaka 85, akaba amaze imyaka hafi 40 ayobora Iran ku rwego rw’ikirenga.

 

Ayatollah ntibyamukundiye gusoza igisibo no kwinjira mu kwezi kwa gatatu,kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, ingabo za Israel zagabye igitero gikomeye ku biro bya Perezida Ayatollah Khamenei aho hakoreshwe ibisasu bikomeye, bisenya inyubako yarimo ku buryo bukomeye ndetse bihitana n’abandi bayobozi bakomeye ba Iran bari kumwe nawe bacura imigambi yo kurangiza Isiraheri.

 

Benjamin Netanyahu na Trump, batangaje ko igitero cyagabwe ku ntego zikomeye za Iran, banavuga ko hari amakuru yizewe yerekana ko Ayatollah Khamenei atakiriho. Ibi byavuzwe mu gihe Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze gutangiza ibitero bikomeye ku butaka bwa Iran, bivugwa ko byari bigamije gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare n’ibijyanye n’ingufu za nikeleyeri.

 

Nyuma y’urupfu rwa Ayatollah abaturage bananiwe kwiyumanganya aho igice kimwe kiri mu marira ikindi cyo kiri kwishimira urupfu rwa Ayatollah n’abandi bayobozi baguye hamwe.

 

Umwuka mubi hagati ya Iran na Israel umaze imyaka myinshi uhereye igihe hatangiriye Impinduramatwara ya Kisilamu mu 1979, Iran yakomeje kwamagana kubaho kwa Israel nk’igihugu, ndetse abayobozi bayo bakavuga kenshi ko Israel idakwiye kubaho. Ayatollah Khamenei ubwe yagiye atangaza amagambo akomeye agaragaza ko Israel ari “Icyorezo ” mu burasirazuba bwo hagati.

 

Abasesenguzi n’impuguke mu bya politiki bavuga  ko uburakari bwa Irani bushobora gukongeza umuriro mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, mu gihe abandi bo bemeza ko Iran igeze mu marembera aho ubu igiye kujya mu bugenzuzi bwa Amerika na Israyeli kuko ubu uwari ikibazo yamaze kuvanwa mu nzira,impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu zo zihangayikishijwe ni uko abaturage ba Irani bashobora gusubiranamo mu gihe Amerika yakomeza kubakururira mu myigaragambyo.

 

NSANZIMANA Pierre Celestin

rwandatribune.rw

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *