Haravugwa amakuru y’uko kajugujugu ebyiri z’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zarasiwe mu mirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bw’igihugu, nyuma yo kuva mu gace ka Minembwe zerekeza i Baraka.
Aya makuru yatangajwe ku wa 30 Kamena 2026 n’umunyamakuru Steve Wembi abinyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko izo kajugujugu zarasiwe mu gace ka Baraka nyuma yo guhaguruka i Minembwe.
Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, ubuyobozi bwa FARDC ntibwari bwari bwasohoye itangazo ryemeza cyangwa rihakana ayo makuru.
Mu rwego rwo kuyagenzura, twagerageje kuvugana na Lt Reagan Kalonji, uvugira FARDC muri Kivu y’Amajyepfo.
Yatangaje ko yari mu nama, bityo adashobora kugira icyo atangaza kuri ayo makuru muri ako kanya.
Aya makuru avugwa mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu gace ka Minembwe, aho ihuriro rigizwe na FARDC, abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo z’u Burundi rikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Amakuru arambuye ku byaba byabaye aracyategerejwe, mu gihe impande zirebwa n’iki kibazo zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro.
Rwandatribune.rw