U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye muri Ukraine mu ijoro rishyira ku wa 1 Nyakanga 2026, aho byibasiye sitasiyo nyinshi za lisansi mu Ntara ya Dnipropetrovsk, abantu bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Guverineri w’iyo ntara, Oleksandr Hanzha, yatangaje ko sitasiyo eshanu za lisansi zatewe n’ibisasu cyangwa drones by’u Burusiya. Yemeje ko umugore umwe yapfuye, mu gihe abandi bantu batatu bakomeretse.
Ibi bitero bibaye mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kongera umuvuduko w’ibitero mu bice bitandukanye bya Ukraine.
Abayobozi bo mu ntara za Zaporizhzhia, Sumy, Kharkiv na Dnipropetrovsk bavuga ko ibitero byabaye ibikorwa bya buri munsi mu minsi ishize.
Mu yindi nkuru ifitanye isano n’ibi bitero, mu Mujyi wa Kherson, drone y’u Burusiya yateye bisi yari itwaye abagenzi, ihitana umuntu umwe ndetse ikomeretsa abandi batanu.
Abasesenguzi bavuga ko kwibasira ibikorwa remezo birimo sitasiyo za lisansi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bikorwa by’ubwikorezi, ubucuruzi n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage, cyane cyane mu bice biri hafi y’imirongo y’urugamba.
Rwandatribune.rw