Tshisekedi i Doha Yongeye Kwemeza ko Ashyigikiye Qatar mu Gushakira Amahoro Uburasirazuba bwa RDC

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari mu ruzinduko i Doha muri Qatar aho yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’iki gihugu, Tamim bin Hamad Al Thani, ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026.

Ibi biganiro byibanze ku ruhare rwa Qatar mu guhuza impande ziri mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zikomeje kubamo imirwano.

Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye byimazeyo inzira y’ibiganiro iri kubera i Doha, igamije gushaka amahoro arambye. Ibi bije byiyongera ku masezerano y’ibanze yasinyiwe muri iki gihugu ku wa 15 Ugushyingo 2025, hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.

Impande zombi zagaragaje ubufatanye
Muri ibi biganiro, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko RDC ishyigikiye Qatar mu bibazo by’umutekano iri guhura na byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, anamagana ibitero byibasira iki gihugu.

Na ho ku bijyanye n’imbere mu gihugu cye, aba bayobozi bombi bagaragaje impungenge ku mutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa AFC/M23 ukomeje kugaragara mu mirwano.

Gushimangira kurinda ubusugire bw’ibihugu
Perezida Tshisekedi yashimye ingamba Qatar yafashe mu kurinda abaturage bayo n’ubusugire bw’igihugu, avuga ko na RDC ikwiye gukomeza gukora ibishoboka byose mu kurinda ubutaka bwayo.

Uru ruzinduko rugaragaza ko RDC iri kongera ingufu mu gushaka abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *