Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwibutsa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) inshingano ifite yo gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko bikubiye mu masezerano yasinywe hagati yayo n’u Rwanda i Washington.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Tammy K. Bruce, ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, ubwo yari mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano yibanze ku bibazo by’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu ijambo rye, Bruce yagaragaje ko RDC igomba guhita ishyira mu bikorwa ibyo yemeye, igasenyera burundu FDLR cyane cyane mu duce igenzura. Yavuze ko kudakora ibyo bishobora gutuma hafatwa izindi ngamba.
Yagize ati:
“Guverinoma ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo gusenya FDLR byihuse.
Gukemura impungenge z’umutekano ni ingenzi mu guca burundu amakimbirane amaze imyaka myinshi muri aka karere”.
Yakomeje ashimangira ko abahungabanya amahoro bagomba kubiryozwa, agaragaza ko Amerika yiyemeje gushyigikira amahoro n’iterambere birambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati:
“Abangiza amahoro bagomba kumenya ko ibikorwa byabo bifite ingaruka.
Tuzakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, dushyize imbere kugera ku mahoro arambye”.
Ibi Amerika ibivuze mu gihe hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC bwatangije ibikorwa byo kurwanya FDLR, buyobowe na Lt. Gen Jacques Ychaligonza ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Gusa nubwo ibi bikorwa byatangajwe, kugeza ubu nta bimenyetso bifatika biragaragaza ko hari abarwanyi ba FDLR bafashwe cyangwa bishwe.
Ahubwo amakuru atandukanye akomeza kuvuga ko hari ubufatanye bukomeje hagati ya bamwe mu ngabo za RDC n’uriya mutwe, cyane cyane mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23.