Gabby Bugaga wahoze ari Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu Burundi, yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu gace ka Kivoga, mu Ntara ya Bujumbura.
Aya makuru yemejwe n’umwe mu bagize umuryango we mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Amakuru y’urupfu rwe kandi yemejwe n’inzego z’umutekano zirimo igipolisi n’urwego rushinzwe iperereza, zivuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye uru rupfu.
Kugeza ubu, icyahitanye Bugaga ntikiramenyekana neza.
Nubwo hari amakuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yaguye mu mpanuka yo mu muhanda, hari n’abandi bagaragaza ko urupfu rwe rufite ibindi bibazo bikwiye gusuzumwa neza.
Gabby Bugaga yari umwe mu bantu bazwi cyane mu rwego rw’itangazamakuru mu Burundi.
Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umukozi mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse no mu rwego rushinzwe gutegura no gukurikirana amatora.
Yanabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNB), aho yamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ya Leta no mu mikoranire n’ibitangazamakuru byo mu gihugu no mu mahanga.
Urupfu rwe rwateye intimba benshi mu bakoraga mu itangazamakuru no mu nzego za Leta, mu gihe hakomeje kwibazwa icyaba cyateye urwo rupfu.