Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ibiganiro byo guhagarika intambara n’u Burusiya bidakwiye gutegereza kurangira kw’intambara iri hagati ya Amerika, Israel na Iran.
Yagaragaje ko nubwo yemera igitekerezo cyo guhagarika imirwano, nta cyizere cyihuse abona kubera ko Amerika yibanze cyane ku kibazo cya Iran.
Zelensky yavuze ko atabona uburyo abayobozi bahura ngo baganire kuri Ukraine kugeza ikibazo cya Iran gikemutse cyangwa habonetse agahenge hagati ya Amerika, Israel na Iran.
Yanagaragaje ko kuba itsinda rimwe ry’Abanyamerika riri kuyobora ibiganiro kuri Iran no kuri Ukraine ari imbogamizi.
Yibukije ko Ukraine iri mu bihe bikomeye, bityo bidakwiye gusubikwa ibiganiro byayo, kuko ari ikibazo cy’ubuzima n’ubuzima bw’igihugu.
Yongeyeho ko intambara yatumye ibikoresho by’ingenzi bya gisirikare bigabanuka, cyane cyane missiles zirinda ibitero byo mu kirere.
Zelensky yavuze ko inkunga y’amafaranga ya miliyari 90 z’amayero yemejwe na EU ari ingenzi cyane, kuko izafasha igihugu cye kongera umusaruro w’intwaro, kuko ubu kidashobora gukora ibyo gifitiye ubushobozi bwo gukora kubera kubura amafaranga.
Rwarinda Gaston
rwandatrubune.rw