Qatar iri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wahoze ayobora iki gihugu akaba yitabye Imana ku myaka 74.
Mu itangazo ryasohowe kuri iki Cyumweru, Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar byemeje aya makuru, bivuga ko igihugu cyabuze umwe mu bayobozi bacyo bakomeye wagize uruhare rudasanzwe mu iterambere ryacyo.
Sheikh Hamad yayoboye Qatar hagati ya 1995 na 2013, nyuma yo gufata ubutegetsi mu 1995.
Mu myaka 18 yamaze ayobora, yahinduye Qatar igihugu gifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ayobora impinduka zafashije ubukungu kuzamuka ku buryo bugaragara.
Ku butegetsi bwe, Qatar yabyaje umusaruro umutungo kamere wiganjemo gaz na peteroli, ishora imari mu bikorwa bikomeye, inagura ububanyi n’amahanga ndetse yigarurira icyizere mu rwego rwa dipolomasi n’ubucuruzi.
Yanagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ibikorwa remezo n’umuco, ibintu byatumye Qatar iba kimwe mu bihugu bikomeye kandi bifite ijambo rikomeye mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Urupfu rwe rwafashwe nk’igihombo gikomeye ku gihugu cya Qatar no ku bayobozi benshi bamuzi nk’umwe mu bubatse isura y’iki gihugu cya kijyambere.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani ni se wa Emir uri ku butegetsi ubu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wasimbuye se ku buyobozi mu mwaka wa 2013.
rwandatibune.rw