Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze amajoro abiri gikurikiranya kitagaba ibitero bishya kuri Iran, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje guha amahirwe inzira ya dipolomasi ishobora kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo Reuters, Associated Press na Axios agaragaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Trump ategetse ko ibitero bishya bihagarara by’agateganyo, mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro biri kubera muri Oman bigamije kugabanya amakimbirane no gushaka umuti ku kibazo cya Strait of Hormuz.
Ibi bibaye nyuma y’uko The New York Times itangaje ko Trump yanze kongera ubukana bw’ibikorwa bya gisirikare nyuma yo kugirana inama n’abajyanama be bakuru.
Iyo nkuru ivuga ko kimwe mu byateye impungenge ubuyobozi bwa Amerika ari igabanuka ry’ububiko bwa misile z’ubwirinzi bwa Patriot, zifite uruhare rukomeye mu kurinda ibitero byo mu kirere.
Nubwo Amerika itaragaba ibitero bishya mu ijoro rya kabiri rikurikiranye, ubutegetsi bwa Trump ntiburavuga ko ibikorwa bya gisirikare byarangiye burundu.
Ahubwo bwatangaje ko bushobora kongera kubikoresha mu gihe ibiganiro bya dipolomasi byananirana cyangwa Iran ikongera ibikorwa ifatwa nk’ibyateza umutekano muke.
Abasesenguzi bavuga ko kuba ibitero byarahagaze by’agateganyo bishobora gufasha kugabanya ubushyamirane hagati ya Washington na Tehran no guha amahirwe ibiganiro.
Icyakora, bagaragaza ko ibintu bikiri mu rujijo, kuko impande zombi zigikomeje kwitegura uko byagenda kose mu gihe ibiganiro bitatanga umusaruro.
Rwandatribune.rw