Papa Léon XIV yagennye Arikiyepisikopi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Musenyeri Salvatore Joseph Cordileone, kuba umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya Gatolika (Supreme Tribunal of the Apostolic Signatura), icyemezo cyakiriwe neza n’Abagatolika bakurikiza amahame gakondo ya Kiliziya.
Musenyeri Cordileone, ufite imyaka 70, azwi nk’umwe mu bihayimana b’Abanyamerika bagaragaje kenshi ko bashyigikiye inyigisho za gakondo za Kiliziya ku bibazo birimo gukuramo inda, ishyingiranwa n’imyitwarire y’abakirisitu.
Iri genwa ryatangajwe ku wa 25 Nyakanga, rikaba ryamugize umwe mu bagize Urukiko rwa Supreme Tribunal of the Apostolic Signatura, urwego rwisumbuyeho mu butabera bwa Kiliziya Gatolika, rureba ibibazo by’amategeko n’ubujurire bukomeye imbere ya Vatikani.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cyakuruye ibiganiro mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Vatikani, cyane cyane mu ba Gatolika bafite imyemerere ya gakondo, bamwe bakaba bakibonamo ikimenyetso cy’uko Papa Léon XIV ashaka guha umwanya impande zitandukanye zigize Kiliziya.
Musenyeri Cordileone yagizwe umwe mu bandi batandatu bashyizwe muri uru rukiko ruyobowe na Karidinali Dominique Mamberti.
Nubwo hari abasesengura iri genwa nk’ubutumwa bwo kwegera abakirisitu bakurikiza amahame gakondo, Vatikani ntiyatangaje impamvu zihariye zatumye Cordileone atoranywa, usibye ko ari mu rwego rw’impinduka zisanzwe zikorwa mu nzego nkuru za Kiliziya.
Rwandatribune.rw