
Umutwe wa FDLR uvuga ko ibyatangajwe na Leta ya Congo byo kurambika intwaro hasi Atari ibyako kanya kuko hari ibyo wasabye bitarubahirizwa
Mu kiganiro yagiranye na Radio BBC dukesha iyi nkuru Umuvugizi w’umutwe wa FDLR Cure Ngoma yatangaje ko uyu mutwe hari ibyo wasabye umufatanyabikorwa wayo ariwe Leta ya Kinshasa mbere y’uko FDLR irambika intwaro hasi,Cure Ngoma avuga ko bunvikanye na Congo,uburyo bwo gushishikariza abarwanyi babo gutaha ku mahoro,ababishaka bakazanwa mu Rwanda abatabishaka bagashakirwa ibihugu bibakira.
Uyu muvugizi abaijijwe niba Atari ukujijisha uyu mutwe waba ugiye kongera gukora nko mu gihe cyasize aho wagiye ushyira abarwanyi bawo mu bigo bya Kisangani n’ahandi ,kubera ko wabaga wokejwe igitutu byarangira ukongera ukabavana muri izo nkambi,Cure Ngoma yavuze ko igikorwa barimo kitazahinduka,biteguye gutaha mu gihugu,ndetse n’abarwanyi bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakazashyikirizwa ubutabera.
Nubwo Curee Ngoma abivuga gutyo abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko hari umukino FDLR yagiranye n’ubutegetsi bwa Kinshasa,mu rwego rwo kugabanya igitutu cya Dipolomasi kuri Kinshasa aho ihora isabwa gusenya uyu mutwe wa FDLR,gusa abasesenguzi bakomeza bavuga ko bikigoranye ko uyu mutwe wasenywa kubera ko ufatiye runini Leta ya Congo mu by’umutekano,abarwanyi ba FDLR bafite imyanya ikomeye mu bigo by’ubutasi bya DEMIAP na ANR,ninabo biganje mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu cya Congo.
Mwizerwa Ally
Rwandatibune.rw