Umunsi wo ku wa 2 Kanama ukomeje guteza impaka mu karere k’Ibiyaga Bigari, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kuwuharira kwibuka icyo bwita “Genocost”, bugasobanura nk’ubwicanyi bwakorewe Abanye-Congo benshi bazira ubusahuzi bw’umutungo kamere w’igihugu.
Ijambo “Genocost” ryashyizwe mu mategeko ya RDC ku wa 26 Ukuboza 2022, aho ryagenewe kujya rihabwa umwanya mu kwibuka Abanye-Congo bavuga ko bishwe kuva mu 1996. Mu 2023, Perezida Félix Tshisekedi yayoboye umuhango wa mbere wo kwibuka iki kintu, nyuma aza no gutangiza urwibutso rwa “Genocost” i Kinshasa mu 2025.
Mu muhango wo ku nshuro ya kane wabaye ku wa 2 Kanama 2026 ku rwibutso rwa Kinshasa, Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 uruhare mu bwicanyi avuga ko bwakorewe Abanye-Congo mu myaka ishize.
U Rwanda rwanenze ubukangurambaga bwa “Genocost”
Nyuma y’aya magambo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ubukangurambaga bwa RDC kuri “Genocost” ari ukwiyambika uruhu rw’inzirakarengane kandi nyamara ubutegetsi bwa Kinshasa bufite amateka yo kwibasira Abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro Agasaro Kaburanga, Nduhungirehe yavuze ko itariki ya 2 Kanama 1998, RDC ihuza no kwibuka “Genocost”, ahubwo ari umunsi wagaragayemo ibikorwa byo kwibasira Abatutsi muri Congo.
Yagize ati: “Biriya Congo ikora ni ukwigiza nkana. Ku itariki ya 2 Kanama 1998, aho bavuga ko ari umunsi wo kwibuka Genocost, ahubwo habaye ibintu biteye ubwoba cyane cyane i Kinshasa, aho Abatutsi bibasiwe ku mugaragaro.”
Yavuze ko hari Abatutsi bakurikiranywe, bagakorerwa ihohoterwa ndetse bamwe bakicwa, avuga ko hari n’amafoto n’amashusho agaragaza ibyo bikorwa.
Impaka ku magambo ya Abdoulaye Yerodia
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku magambo yavuzwe na Abdoulaye Yerodia Ndombasi, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC mu 1998, avuga ko hari imvugo yakoreshaga yibasira Abatutsi.
Yavuze ko Ndombasi yashinjwaga n’ubutabera bw’u Bubiligi ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ariko ko RDC itigeze imukurikirana imbere y’ubutabera.
Ndombasi yapfuye ku wa 19 Gashyantare 2019, nyuma y’uko Perezida Tshisekedi amushyize mu rwego rw’abashyinguye mu cyubahiro.
RDC yagejeje ikibazo kuri ICJ
Ku wa 26 Kamena 2026, Leta ya RDC yajyanye u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irushinja ibyaha bya Jenoside ivuga ko byakozwe kuva mu 1996 kugeza ubu.
Ibi biri mu bikorwa bya Kinshasa byo gushaka ko amahanga amenya icyo yita “Genocost” ndetse no gushinja u Rwanda uruhare mu bibazo by’umutekano wa Congo.
Nduhungirehe yavuze ko RDC idakwiye gukoresha ijambo “Genocost” mu gihe ikomeje gukorana na FDLR, umutwe u Rwanda rushinja kuba waragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “FDLR ni umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda. Ntabwo waba uvuga ko uririra Jenoside kandi ukorana n’umutwe wayikoze.”
Kugeza ubu, nta gihugu cyatangaje ku mugaragaro gushyigikira ubukangurambaga bwa RDC bwo kumenyekanisha “Genocost” ku rwego mpuzamahanga, ndetse nta n’igihugu cyatangaje ko cyinjiye muri gahunda yo kubushyigikira.
Rwandatribune.rw