Saturday, 22 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Minisiteri y’Uburezi Yasobanuye Impamvu Uwamariya Léontine Atagaragaye mu Muhango wo Guhemba Abatsinze Neza
Lenacapavir, Umuti Mushya wa SIDA, Ugiye Kugera Ku Barwayi Bo Mu Bwongereza
Rutshuru: Hubatswe Ikiraro Gishya mu Bikorwa Remezo Bya AFC/M23
RDC: AFC/M23 Yagiranye Ibiganiro na MSF Belgium ku Kibazo cy’Ubutabazi
RDC:Abasirikare 2 Ba FARDC Bakatiwe Kubera Ubwicanyi n’Ifata ku Ngufu
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Rwanda FDA Yahagaritse Inzoga 52 Zitumizwa Mu Mahanga Zirimo Bond 7, Kiwingu na Konyagi
AMAKURU

Rwanda FDA Yahagaritse Inzoga 52 Zitumizwa Mu Mahanga Zirimo Bond 7, Kiwingu na Konyagi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 5, 2026 11:19 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafashe icyemezo cyo guhagarika inzoga 52 zitumizwa mu mahanga, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Kanama 2026, Rwanda FDA yasabye ko ibikorwa byo kwinjiza ibyo binyobwa mu gihugu bihagarara ako kanya.

Iri tangazo rinavuga ko ababitumiza mu mahanga bagomba guhita batangira kubikusanya byose ku isoko no kubikura mu maboko y’ababicuruza.

Rwanda FDA yasabye kandi ko abatumiza ibyo binyobwa bakorana n’ababikwirakwiza hirya no hino mu gihugu kugira ngo byose bisubizwe mu bubiko bw’ababitumije hanze.

Abo bacuruzi bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyakozwe, mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi ibarwa kuva ku wa 5 Kanama 2026.

Iki cyemezo gikurikiye ibikorwa bikomeye igihugu gikomeje gukora byo kurwanya ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge. Kugeza ubu, inganda 136 zikora bene ibyo binyobwa zamaze gufungwa.

Hari kandi gukusanywa no kumenwa ethanol yakoreshwaga mu gukora izo nzoga, aho muri Kigali honyine hamaze gukusanywa litiro zirenga 470,000 ziteganyijwe kumenwa.

Guverinoma ivuga ko izi ngamba zigamije gukumira ingaruka zikomeye zatewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu mezi arindwi ashize, bivugwa ko izo nzoga zahitanye abantu 50, mu gihe abandi 100 bahumye bazize kuzikoresha.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Biravugwa ko Nyiri Uruganda Ingufu Gin LTD Yatawe Muri Yombi
Next Article Florida: Pasiteri Akurikiranweho Gusambanya Umwana no Kumushyira mu Byago Byo Kwandura HIV
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURU

Ambasaderi Joseph Nzabamwita yemerewe guhagararira u Rwanda muri Belarus

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Kuki Saudi Arabia Ibona Sudani nk’Urufunguzo rw’Umutekano w’Inyanja Itukura?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Rutshuru: Hubatswe Ikiraro Gishya mu Bikorwa Remezo Bya AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuramyi Dufashwanayo Jeanne Agiye Gutaramira i Nyabihu Muri “Nkoraho Concert”

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?