Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Rwanda FDA Yahagaritse Inzoga 52 Zitumizwa Mu Mahanga Zirimo Bond 7, Kiwingu na Konyagi
AMAKURU

Rwanda FDA Yahagaritse Inzoga 52 Zitumizwa Mu Mahanga Zirimo Bond 7, Kiwingu na Konyagi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 5, 2026 11:19 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafashe icyemezo cyo guhagarika inzoga 52 zitumizwa mu mahanga, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Kanama 2026, Rwanda FDA yasabye ko ibikorwa byo kwinjiza ibyo binyobwa mu gihugu bihagarara ako kanya.

Iri tangazo rinavuga ko ababitumiza mu mahanga bagomba guhita batangira kubikusanya byose ku isoko no kubikura mu maboko y’ababicuruza.

Rwanda FDA yasabye kandi ko abatumiza ibyo binyobwa bakorana n’ababikwirakwiza hirya no hino mu gihugu kugira ngo byose bisubizwe mu bubiko bw’ababitumije hanze.

Abo bacuruzi bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyakozwe, mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi ibarwa kuva ku wa 5 Kanama 2026.

Iki cyemezo gikurikiye ibikorwa bikomeye igihugu gikomeje gukora byo kurwanya ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge. Kugeza ubu, inganda 136 zikora bene ibyo binyobwa zamaze gufungwa.

Hari kandi gukusanywa no kumenwa ethanol yakoreshwaga mu gukora izo nzoga, aho muri Kigali honyine hamaze gukusanywa litiro zirenga 470,000 ziteganyijwe kumenwa.

Guverinoma ivuga ko izi ngamba zigamije gukumira ingaruka zikomeye zatewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu mezi arindwi ashize, bivugwa ko izo nzoga zahitanye abantu 50, mu gihe abandi 100 bahumye bazize kuzikoresha.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Biravugwa ko Nyiri Uruganda Ingufu Gin LTD Yatawe Muri Yombi
Next Article Ingufu Gin Ltd Owner Reportedly Arrested
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Imirwano Imaze Iminsi 3 i Kibati Yasize Abaturage Bahungiye mu Mashyamba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Kabila Yavuze ko Amasezerano ya Congo na Amerika ku Mabuye y’Agaciro Atazemeza ko Ubutegetsi Buriho Buramba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

U Burusiya: Ubuyobozi Bwa Krasnodar Bwatangaje Ko Igitero Cyagabwe Cyahitanye 6 Barimo Abana 3

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUBUZIMA

Kigali: Ikibazo cy’Umupadiri Uvugwaho Kubyara Umwana Cyongeye Kuvugisha Benshi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?