Mu gace ka Shanje ho muri Teritwari ya Kalehe haravugawa igikorwa cy’akasamutwe aho uwari umuhuzabikorwa wa CNRD/FLN Col.Torero yishwe n’umusilikare wamurindaga agahita yirukira muri M23,ibi byateye ubwoba benshi mu barwanyi ba CNRD/FLN na Wazalendo y’uwitwa Gen Kigingi.
Agace ka Shanje gaherereye muri Grupoma ya Buzi,teritwari ya Kalehe aho Operasiyo y’ubutasi bwa M23 yahitanye Col.Torero,bikaba byarabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Kanama 2026
.
Agace ka Shanje gaherereye mu misozi miremire ya Kalehe hafi ya Numbi ako gace kandi kakaba kegereye ikiyag cya Kivu,ni ahantu hazwi ibikorwa by’amabuye y’agaciro umutwe wa CNRD FLN ukaba uhafite abarwanyi baba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Urupfu rwa Cl.Torero ruje rukurikira urw amugenzi we witwa Col.Musira wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri kivu y’amajyepfo nawe uherutse kwicwa na Drobe za M23 .
Umutwe wa CNRD/FLN washinzwe ahagana mu mwaka wa 2016 ushingwa na Lt.gen Wilison Irategeka wari ukuriye FDLR muri Kivu y’amajyepfo nyuma yo kutunvikana na Lt.gen Mudacumura akiyomora kuri FDLR muri iki gihe abarwanyi ba CNRD/FLN bakaba bayobowe na Gen.Maj Hakizimana Antoine Jeva ubarizwa muri Karitsiye ya Kigobe mu mujyi wa Bujumbura mu gihe abarwanyi bandi bari mu ishyamba rya Kibira ndetse no mu mashymba ya Congo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw